Abapagasi ba Rudasingwa Théogene “RedCom” mu kurashya imigeri ari na ko biha amenyo y’abasetsi!
Abapagasi b’umuhezanguni akaba n’icyihebe Rudasingwa Théogene wiyita “RedCom” bagaragaye mu manjwe aterekeranye bavuga ko “Abanyarwanda bakwiye kwibohora”, birengagiza ko Umuryango FPR-Inkotanyi wabohoye by’iteka Abanyarwanda mu myaka 31 ishize.
Ayo manjwe yavuzwe n’abarimo Musangamfura Sixbert n’uwitwa Ndahayo Eugene mu kiganiro baherutse gutambutsa ku muzindaro wa YouTube washinzwe n’ikihebe Rudasingwa umaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda.
Umutubuzi Rudasingwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 adahari nyuma yo guhamywa ibyaha birimo iby’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, amacakubiri n’ibindi.
Ibi bigarasha bisaziye ubusa nibyo ahubwo byahisemo kwiboha bihitamo kubundabunda iyo mu mahanga, bikabaho nta gihugu bigira ndetse bikaniyemeza gukora iyo bwabaga ngo bikunde bisebye u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, ikintu kugeza nubu cyabinaniye.
Yaba Rudasingwa ndetse nabo ayoboye bakwiye kumenya ko ntawahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro, bitinde bitebuke bamwe muri bo bazisanga imbere y’ubutabera baryozwe ibyo bakoze.
Mukobwajana Linda