Ubukungu bw’u Burundi bugeze aharindimuka kubera ubunyagasozi bwa Kirogorogo “Gen Neva”
Abarundi mu ngeri zinyuranye baramagana uburyo ubukungu bw’igihugu cyabo bukomeje kugwa hasi ku kigero kitegeze kibaho, ibintu bavuga ko biterwa n’ubusambo bwa Perezida Ndayishimiye Evariste bita Kirogorogo.
Ndikumana Faustin ukuriye umuryango utegamiye kuri leta wimakaza indangagaciro z’imiyoborere myiza, PARCEM, ni umwe mu batarya iminwa mu kugaragaza iki kibazo, aho by’umwihariko yamagana imitegekere y’ubusambo ya Ndayishimiye yateye ifaranga ry’iki gihugu guta agaciro.
Yagize ati: “Ubukungu bw’u Burundi bwasubiye inyuma cyane, kandi na leta ikwiye kwemera ko ifaranga ry’u Burundi ryataye agaciro riva ku ijanisha ry’umunani ubu rikaba rigeze kuri mirongo ine ku ijana, ibyo ubusanzwe ni ibintu biba biteye inkeke igihugu bitewe n’aho kiba kiri kugana habi.”
Yakomeje agira ati: “Kugira ngo urwo ruhuri rw’ibibazo rubonerwe umuti birasaba ko habaho ubuyobozi burwanya ruswa kuko niyo nyamukuru imunze ubukungu bw’u Burundi.”
Soma kandi:Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Abarundi baba mu gihugu ndetse n’ababa mu bindi bihugu bakwiye kuzirikana ko ‘ibuye rigaragaye riba ritacyishe isuka’, bakwiye kwiyemeza kubohora igihugu cyabo bigishoboka kikava mu maboko y’umunyamusozi w’igisahiranda Ndayishimiye Evariste,nibitaba ibyo bazicuza ubuziraherezo.
Ndayambaje Marc