10-09-2026

Interahamwe n’abajenosideri bashyire umupira hasi, “umucunguzi” wabo IVU  ari aho akwiye kuba!

0

Intagondwa z’interahamwe, abajenosideri n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi bakomeje gutagatifuza umuhezanguni w’umugome mugenzi wabo Ingabire Victoire Umuhoza (IVU)bamugira icyo atari cyo, gusa barishuka cyane.

Ayo matakirangoyi bayatangariza ku muzindaro rutwitsi wa YouTube w’akogatsiko ubusanzwe kayoborwa na Ingabire, bakaba bawukoresha mu rwego rwo gucamo Abanyarwanda ibice no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ibyo izi ntagondwa zimaze igihe zibikora nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Kigali tariki ya 19 Kamena 2025 rwategetse ko umuhezanguni Ingabire Victoire wihebeye amacakubiri n’ibikorwa by’iterabwoba atabwa muri yombi ku mugambi waburijwemo wari ugamije guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Izi nterahamwe n’abajenosideri bo muri FDU-Inkingi kuvuga ko Ingabire “ari we wenyine ukebura Politike ya Perezida Kagame” ni ikinyoma cyambaye ubusa kigamije kumugira igitangaza kandi mu byukuri ntacyo avuze muri Politike y’u Rwanda kuburyo yanahangana na Perezida Kagame. Ayo ni amayeri y’interahamwe nk’ibisanzwe!

Ikindi izi nterahamwe zavuze zikirigita, ni uburyo ngo politike z’uyu muhezanguni Ingabire  ku Banyarwanda “ari nziza kurusha iza Perezida Kagame” kandi ko ngo Ingabire “yanabasha kuyobora u Rwanda kurusha undi muntu wese”.

Ibyo ni ibinyoma kuko nta kindi politike y’umuhezanguni Ingabire igamije kitari ukugarura politiki zicamo ibice Abanyarwanda ariko bikaba byaramunaniye kuko buri gihe we n’abahezanguni bagenzi be babura aho bamenera kuko Abanyarwanda banyuzwe na politiki y’ubumwe bwabo n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame cyane ko banazi neza aho yabakuye.

Ibyo intagondwa za FDU-Inkingi zakora byose ngo zigire Ingabire igitangaza ntacyo biteze gutanga kuko ibitekerezo bye byuzuye uburozi, nta Munyarwanda numwe uteze kubiha agaciro.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading