Umusazi arasara akagwa ku ijambo: Christine Coleman yambitse ubusa “opozisiyo” abarizwamo!
Kuri uyu wa mbere ku itariki ya 25 kamena 2025, umuhanuzi w’ibinyoma Christine Coleman, uniyita “umunyapolitike utavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda” yatunguye benshi maze yerura ko we na bagenzi be biyita “opozisiyo” badashyizehamwe.
Yavuze kandi ko bahora mu matiku adashinga ndetse ko intego bihaye badateze kuzigeraho.
Mu kiganiro yanyujije ku muzindaro we wa YouTube, uyu muhezanguni umaze igihe abuyera i Denver ho muri Leta ya Colorado muri Amerika, hari aho yageze asoma ibaruwa yanditswe na tumwe mu dutsiko twiyita opozisiyo,amaze kuyisoma agira ati:” Banyarwanda Banyarwandakazi, ibi bintu mujye mubyamaganira kure”
Kuba abiyita opozisiyo bahora bizengurukaho ndetse byanarimba bakagambanirana bikomeye ni ikimenyetso gishimangira ko iyo migambi yabo mibisha yo guhora gusa bahesha isura mbi ubuyobozi bw’u Rwanda izahora igonga urukuta.
Ni mu gihe imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul isobanutse ndetse ikaba ikomeje guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda mu buryo bugaragara kandi bwivugira.
Soma kandi :Christine Uwizera “Coleman”, umuhanuzi w’ibinyoma ukomeje kubuzwa amahwemo n’ukwiyubaka kw’u Rwanda!
Buri Munyarwanda akwiye kumenya ko nta kindi kiranga abiyita opozisiyo, kuko ukuri kw’ibibaranga ni amatiku adashinga, gusubizanya ibitutsi nk’ibyagishumba ndetse no guhora barota inzozi badateze gukabya.
Ndayambaje Marc