01-11-2026

#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 27 Kamena 1994

0

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 27 kamena 1994, ingabo z’Abafaransa ziherekejwe n’abanyamakuru 3 mpuzamahanga basuye Bisesero, maze bahageze impunzi z’Abatutsi zirihisha kuko zitari zibizeye.

Umwe mu mpunzi wavugaga igifaransa yababwiye uko birwanyeho mu gihe cy’amezi abiri.

Lt. Col. Duval, wari uyoboye izo ngabo z’Abafaransa yohereje i Paris raporo y’ibyo yabonye mu Bisesero avuga ko biteguye gutabara izo mpunzi z’Abatutsi, nyamara abari bamukuriye i Paris bamubujije gutabara.

Uwo munsi izo mpunzi z’Abatutsi zagabijwe abicanyi, bazigabaho ibitero mu gihe cy’iminsi itatu. Ubwo bwicanyi bwahitanye abatutsi ibihumbi bibiri, muri kilometero 3 gusa uvuye aho ingabo z’Abafaransa zari zikambitse i Gishyita.

Icyo gitero cyamaze iminsi itatu. Harokotse Abatutsi 800.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply