25-05-2026

Christine Uwizera “Coleman”, umuhanuzi w’ibinyoma ukomeje kubuzwa amahwemo n’ukwiyubaka kw’u Rwanda!

0

Umuhezanguni w’umugome witwa Uwizera Christine ariko wiyita Coleman n’andi mazina menshi arimo Pasitoro n’andi, akomeje gushimangira ko adashobora kugira amahoro adasize icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Nk’urugero iyi nkotsa y’umugore ubarizwa i Denver ho muri Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu ntangiriro z’iki cyumweru yasimbukiye kuri raporo y’ibinyoma ya HRW amaze arayishimagiza avuga ko ivuga ukuri, mu gihe nyamara yamaganiwe kure n’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwabo.

Abantu bashyira mu gaciro aho bava bakagera bamaze gutahura uyu Coleman ko atunzwe gusa no kwirirwa avuga ubusa ari nako abeshyera u Rwanda kubera ishyari arufitiye, akanahora ahakana anapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kubeshya kwe Colemana si ibya none, kuko mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X yihandagaje abeshye ko “u Rwanda rwohereje maneko iwe”, ibintu yananiwe gusobanura ngo nibure agaragaze icyo “maneko” yari igamije cyangwa ngo se agaragaza ibiyiranga!

Iyo ugenzuye neza, ukareba ibihuha Coleman adasiba kuvuga ku Rwanda uhita wemeza ko ari we wujuje ibiranga abahanuzi b’ibinyoma, gusa uwamumenye ntabwo yaba akimuyobeje kuko ari urwango rwarenze urugero afitiye u Rwanda gusa.

Ibinyoma by’uyu mugore si iby’ubu kuko iyi nkotsa ubwo uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump yakiraga bamwe mu bavugabutumwa, uyu mugore yahise yandika ku rubuga rwe ko Imana yamubwiye ko ngo Trump azatsinda manda ye ya kabiri, ibi ntibyigeze bibaho.

Bamwe ndetse bageze aho bamwerurira ko ubwinshi bw’ibyo yandika ahora abeshyera u Rwanda bituma barushaho gutahura umugambi we mubisha wo gukwiza urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhakana enoside yakorewe abatutsi byamunze umutima we.

Urusaku rw’iyi nkotsa ntiruteze na rimwe gukoma mu nkokora abanyarwanda mu nzira ibaganisha aheza bafatanyije n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading