Zabyaye amahari hagati ya “Padiri” Nahimana n’ihabara rye Kasinge bapfa kuba bose bakomeje kurota inzozi zidashoboka
Kasinge Nadine wahoze ari ihabara rya Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri bakomeje gukozanyaho mu magambo no mu nyandiko nyuma y’aho uyu mugore asohereye itangazo ryirukana Nahimana mu ngirwashyaka uyu mugabo yashinze yitwa ‘Ishema’.
Ibi Kasinge wiyita umunyapolitike akaba ariko amaze iminsi abundabunda muri Canada, yabigaragarije mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023.
Ni itangazo ryaje nyuma y’uko Nahimana wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho agiye kumara imyaka 20 yihishahisha mu Bufaransa, yari aherutse gutangariza kuri YouTube ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba Umwaka utaha mu Rwanda ku itike y’iriya ngirwashyaka yirukanwemo.
Ni mu gihe ku rundi ruhande na Kasinge yari amaze iminsi yikomanga mu gatuza avuga ko nawe aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri ariya matora kandi ko nawe azaba ahagarariye iriya ngirwashyaka.
Iyi ntambara y’aba bahezanguni yateye benshi guseka dore ko abo bombi usibye gukangata no kurota inzozi batazigera bageraho nta n’umwe ushobora gukandagiza ikirenge cye mu Rwanda kuko byonyine ibyaha birirwa bakorera ku mizindaro ya YouTube no mu byo birirwa bandika bitatuma banamara isaha batarisanga muri gereza.
Kasinge yirirwa ahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi, aho abeshya ko “mu Rwanda habaye jenoside y’abahutu”, ibi kandi abivuga azi neza ko inkotanyi arizo zamurokoye zikamuvana mu menyo y’interahamwe zari ziri hafi kumwivugana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Nahimana we ibyaha yirirwa akora ni byinshi; usibye gukwirakwiza nawe ingengabitekerezo ya Jenoside, yirirwa abeshya abantu ko atanga impapuro z’inzira (Passport) z’u Rwanda, yirirwa kandi avuga ko ngo afite ingabo zirenga 1000 zizaza mu Rwanda zikamena amaraso.
Soma kandi: Umwiyahuzi Nahimana mu mugambi wo kuzamena amaraso mu matora ya 2024
Aba bombi muri 2017 ubwo bari bakibana muri iyo ngirwashyaka barikoze ngo baje kwiyamamaza mu matora ya 2017 ariko nta wakandagije ikirenge mu Rwanda kuko bageze i Nairobi bakangirwa gukomeza kubera ibyangombwa bari bafite bitabemereraga kuza mu Rwanda.
Iyi ntambara ya Nahimana n’ihabara rye ni ikimenyetso cyerekana ko abanzi b’u Rwanda bo ubwabo batizerana ndetse binagoye kuba bagira icyo bageraho mu migambi mibisha yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mugenzi Félix