31-08-2026

‘Mpanavubanigendere’ Ingabire Victoire akomeje kwigira akari aha kajya he!

0

Uko iminsi ijyenda yicuma niko umuhezanguni Ingabire Victoire yigira igitangaza ari nako yigira umuvugizi w’abatamutumye ndetse agakwirakwiza ibinyoma ku bigendanye n’abantu bafungiye ibyaha bitandukanye.

Nk’urugero, uyu mugore w’umugome wihebeye iterabwoba n’amacakubiri, aherutse gukoresha abambari be bihishe i Burayi maze asohora inyandiko idafite umutwe n’ikibuno yamamaza umunsi muhimbano bise ko wahariwe “kurekura infungwa za politike ndetse n’iyubahirizwa ry’amategeko na demokarasi mu Rwanda.”

Muri iyo nyandiko bavugamo ko “infungwa za politike” bari gutabariza ariko muri izo mfungwa bavuga mu by’ukuri nta munyepolitike urimo ahubwo bose bahamijwe ibyaha bitandukanye.

Nka Idamange Iryamugwiza Yvonne afungiye ibyaha birimo ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan bita imfungwa ya politike nawe ubwe ntiyigeze abyiyita kuko yiyitaga umunyamakuru n’ubwo nta byangombwa by’umwuga yagiraga.

Nyuma yo gushaka gutagatifuza abanyabyaha banavuga ko “nta demokarasi iba mu Rwanda” umuntu yibaza niba ahaba demokarasi ari aho badafunga abakoze inkozi z’ibibi zigomera abaturage ndetse zikabanganira ituze rya rubanda muri rusange.

Gusa imvugo zabo akenshi zumvikanamo ko icyo bita “demokarasi” ari imwe y’imipanga igice kimwe gihejwe ndetse kinicwa umusubirizo nk’uko umunyagitugu Habyarimana Juvenal ‘Kinani’ ari nawe bakuraho inganzo yabikoze.

Si ubwa mbere umuhezanguni Ingabire n’abambari be bakwirakwiza ibihuha mu rwego rwo guharabika ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi kuko abenshi banahabwa amafaranga na bagashakabuhacye iyo bakoze ibikorwa by’ubugwari nk’ibyo.

Mpanavuba nigendere Victoire akomeje kwishora mu bikorwa bigize icyaha n’ubwo bwose nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu ngo ahabwe imbabazi ndetse anasezeranya ko azirinda icyamusubiza mu igororero akomeje kugaragaza ko byose byari ibinyoma ahubwo akabaye icwende katoga agikomeye ku umugambi wo gukwirakwiza ibitekerezo bya PARMEHUTU.

Icyo akwiye kumenya nuko yakoresha abambari be ngo bandike amatangazo y’amafuti ntawe biteze kuyobya kuko abo yita ‘abanyepolitike’ ibyaha bakoze birazwi kuko bagejwejwe imbere y’ubutabera ndetse barakatirwa.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading