25-05-2026

Ingabire Victoire mu kwiruka inyuma y’ibyamusize!

0

 
Umuhezanguni Ingabire Victoire akomeje gushimangira ko yabuze icyo anenga imiyoborere ya Perezida Kagame aho ubu ageze ku rwego rwo kwitoratoza avuga ibidafite epfo na ruguru.
 
Nk’urugero, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2023 uyu mugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba yagaragaye kuri YouTube yigize inararibinye mu miyoborere y’u Rwanda; ibintu byatumenye benshi mu bamukurikiye bamuha inkwenene.

Ku ikubitiro, uyu mugore w’umugome yahereye ku kubeshya ko “Abanyarwanda batishimye,” n’andi manjwe arimo ko Abanyarwanda “bugarijwe n’inzara”.

Uretse kuba nta n’umunyarwanda watoye Ingabire ngo amubere umuvugizi, ibi ntiwaba ukabije uvuze ko ari igitutsi ku gihugu nk’u Rwanda cyakuwe munsi ya zeru mu gihe ingabo zari iza FPR-Inkotanyo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu kikaba cyarateye intambwe zitigeze ziterwa ahandi hose ku Isi.

Kubera ubugome bwuzuye umutima w’uyu mugore w’umuhezanguni ntashobora guha agaciro kuba icyezere cyo kuramba mu Banyarwanda gikomeje gutumbagira nk’uko imibare ibigaragaza.

Aho rero ntibyumvikana uburyo abantu bataba bishimye ngo noneho bagire igihe cyo kuramba ku Isi, ibyo kandi ntibyakunda mu gihe abantu “bashonje” nk’uko uyu muhezanguni abibeshya.

Uyu mugore kandi yumvikanye aca igikuba ko mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda hari ibibazo, bityo atesha agaciro ingamba zisobanutse Guverinoma ikomeje gushyiraho mu rwego rwo kubaka urwego rw’ubwikorezi rutajegajega.

Muri izo ngamba harimo ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kuzana imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange harimo n’izazanywe muri iki Cyumweru kiri kurangira.

Amahitamo meza y’ubuyobozi Abanyarwanda barayazi, haba kuva jenoside yahagarikwa mu myaka 29 ishize kugeza n’uyu munsi icyo gukora baracyizi, Ingabire nasigeho gukomeza gucurangira abahetsi kuko nta Munyarwanda ugitega amatwi abantu nka we bagamije gusa kumusubiza inyuma.

Ikindi nuko buri Munyarwanda yahize gusigasira ibyiza byagezweho, bityo bikaba bigoye cyane kwitambika igihango gikomeye bafitanye na Perezida Kagame.
 
Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading