10-09-2026

Musabyimana wa FDU-Inkingi yahinze umushyitsi kubera icyemezo u Bubiligi buherutse gufatira abajenosideri

0

Musabyimana Gaspard, umumotsi w’intagondwa z’abajenosideri n’interahamwe zihishe mu Bubiligi zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi, akomeje kugaragaza ko atakibasha gusinzira ngo abone ibitotsi bitewe n’uko icyo gihugu cyatangiye kuburanisha bamwe mu bajenosideri bari bamaze igihe bakihishemo.

Ibi umuhezanguni Musabyimana ntasiba kubigaragaza mu biganiro akorera kuri YouTube kuva aho u Bubiligi butangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo abajenosideri Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre.

Nk’urugero, mu mpera z’icyumweru kirangiye uyu mugabo wiyemeje kuzahambwanwa ingengabitekerezo ya Jenoside, yumvikanye mu ijwi ryuje ikiniga yinubira icyemezo u Bubiligi ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi byafashe byo kutadebekera abajenosideri.

Soma kandi: Zahinduye imirishyo! Marcel Sebatware, Twagiramungu “Rukokoma” n’abandi bajenosideri 40 bari mu Bubiligi baririwe ntibaraye

Mu mvugo igaragaza ukwiheba gukomeye, Musabyimana hari aho yagize ati:” Kuba bagushyize muri ziriya nkiko za rubanda, kugira ngo uhivane ntibiba byoroshye.”

Gusa Musabyimana akwiye kumenya ko Jenoside ari icyaha kidasaza bityo ko uwayigizemo uruhare aho yaba ari hose azabiryozwa mu gihe gikwiye, kandi icengezamatwara acuruza ntacyo riteze guhindura ku migendekere y’imanza z’abajenosideri.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading