04-04-2026

Bombori bombori mu bigarasha: Kayumba Nyamwasa na ‘komite’ yari ayoboye BIRUKANWE muri RNC bashinze!

0

Nyuma y’iminsi itanu Kayumba Nyamwasa yirukanye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC abayobozi batandatu bavugaga rikijyana muri uwo mutwe, abo bayobozi bishyize hamwe maze nabo birukana Kayumba na komite ye ndetse bahita babohoza uwo mutwe.

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023 nyuma y’uko abirukanwe barangajwe imbere na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa bateranye bagakora inama yemerejwemo uriya mugambi wo kwirukana uwahoze ari sebuja wabo.

Ntwali na bagenzi be basohoye itangazo rivuga ko mu byo bagiye gukora harimo gukura ku myanya abayobozi bose uko ari 4 bari bagize komite ya RNC, gushyiraho komite nshya y’inzibacyuho ndetse ko iyo komite nshya izaba ishinzwe “kugarura umwuka mwiza mw’ihuriro”.

Aba kandi bahise batangaza ubuyobozi bushya bwa RNC bukuriwe na Frank Ntwali nk’umuhuzabikorwa mukuru, Faustin Rukundo, umuhuzabikorwa wa mbere wungirije, Dr Jennifer Rwamugira, umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije.

Hagatangajwe kandi abanditsi Serugendo Dennis na Robert Mukombozi, umubitsi Jean Mushimye ndetse n’abavugizi Robert Mukombozi na Dennis Serugendo, hirya y’ibi aba bahiritse Kayumba bahise batangiza n’umuzindaro wa YouTube bagiye kujya bakoresha bacengeza amatwara yabo.

Abari abayobozi ba RNC bahiritswe barimo Jérôme Nayigiziki wari umuhuzabikorwa mukuru, Kayumba Nyamwasa, umuhuzabikorwa wungirije wa mbere, Gervais Condo wari umunyamabanga, Dr Emmanuel Hakizimana, umuhuzabikorwa wungirije wa kabiri na Abdulkarim Ali wari umuhuzabikorwa wungirije wa gatatu.

Soma kandi: Kayumba Nyamwasa yongeye kunanirwa gusobanura icyerekezo RNC ifite

Ni ku nshuro ya gatatu mu mutwe w’iterabwoba wa RNC habaye ugucikamo ibice kuko ubwa mbere hagiye Rudasingwa Theogene, Ngarambe na Musonera maze  bashinga icyo bise “New RNC”.

Ubwa kabiri hagiye Jean-Paul Turayishimye, Tabitha Gwiza na Umuhoza Benoît bashinga ARC-Urunana; none kuri iyi nshuro hagiye aba bakuriwe na Frank Ntwali.

Ku rundi ruhande, ababikurikiranira ibi hafi basanga iri ari ryo herezo rya RNC kuko n’ubundi yari isigaye ku izina gusa.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *