13-09-2026

Mu rukiko, IVU yabajijwe ibya “Ingabire Day” maze ururimi ruragobwa

0

Ubwo umuhezanguni Ingabire Victoire, yagarukaga mu rukiko tariki ya 15, yariye indimi araruca ararumira nyuma yo kunanirwa gusobanura umushinga we mutindi w’icyiswe Ingabire Day.

Bimwe mubyo abantu batamenye bigize ibyaha byahagamye Ingabire Victoire mu rukiko ni icyiswe Ingabire Day.

Umucamanza mu mpamvu zikomeye yagaragaje ko Ingabire Victoire agomba gukurikiranwa afunzwe, yavuze ko ubusobanuro uyu mugore yatanze ku kitwa Ingabire Day butanyuze inteko iburanisha.

Ingabire abajijwe kubijyanye n’uwo munsi yavuze ko washyizweho n’Abanyarwanda baba mu mahanga, dore ko ari nabo banawizihiza, gusa byumvikane ko abo Banyarwanda yavugaga ari Interahamwe zibumbiye muri FDU inkingi ndetse na Jambo asbl.

Umucamanaza yagize ati: “uwo munsi wagiyeho kubera iki? Umariye iki abanyarwanda?”

Yunzemo ati: “ese niba warashyizweho n’abarwanya u Rwanda bo hanze; amatsinda yo mu gihugu wari kwambika imipira yanditseho ‘umuturage yubahwe n’izindi nsanganyamatsiko mwagiye mukoresha’ byari mu nyungu z’Abanyarwanda binyuze mu zihe nzira.”

Mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje ni uko hari amatsinda y’abayoboke ba Ingabire Victoire yari yarateguye bari mu gihugu akabambika imyenda yanditseho “Ingabire Day”, ndetse bakigaragambya bayambaye.

Muri abo harimo n’agatsiko, Ingabire yari yarashinze kigumuye ku mabwiriza yo kwimuka mu midugudu ya kangondo na Kibiraro mu murenge wa Remera.

Kuri iyo mipira kandi bari kwambara bigaragambya hari hateguwe n’ andi magambo ari bwandikweho agamije kugumura Abanyarwanda no kubashishikariza kwigomeka kuri leta.

Ubusanzwe ikiswe Ingabire Day kizihizwa tariki ya 14 Ukwakira buri mwaka, ukizihizwa n’abambari ba Ingabire Victoire bibumbiye muri FDU inkingi na Jambo asbl aho bateranira i Burayi bakanakusanya amafaranga yiswe ayo gutera inkunga no gufasha uyu mugore, bakayamwoherereza, hari kandi n’ikindi gice cy’aya mafaranga yoherezwa abarwanyi ba FDLR.

Uyu mugore w’umugome, Ingabire yasabiwe kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugirango iperereza ryimbitse rikomeze rikorwe.

Mugenzi Felix.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading