Interahamwe n’ibigarasha bacyangisha Abanyarwanda ubuyobozi bishimiye bwabakuye ahaga, ni abo kwivuza
Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko imiyoboro ya za Youtube, Interahamwe n’ibigarasha birirwa babundabunda mu mahanga bongeye gusakaza ibihuha n’ibinyoma bidafite ishingiro by’uko ngo“FPR-Inkotanyi ifite umugambi wo kwica Abanyarwanda”. Ibi ibinyoma ahanini bishingiye mu mugambi bahorana wo gushaka kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bitoreye no kubacamo igikuba.
Benshi barimo, ba Noble Marara, Turayishimye Jean Paul, inkotsa Kobwa Marie Rose bahora buririra ku busa kugira ngo babone ibyo bacisha kuri iyo miyoboro yabo, ari nayo bakesha amaramuko.
Vuba aha inkotsa Kobwa iherutse gukubita igihwereye iti: “FPR-Inkotanyi ifite imigambi mibisha yo kwica Abanyarwanda”. Mbega kwiha amenyo y’ abasetsi.
Mu busanzwe ibyo binyoma by’izi mburamukoro bikomoka ku rwango rukomeye rushingiye ku mpamvu y’uko FPR-Inkotanyi yabatsinze, igakura u Rwanda mu icuraburindi zari zarushyizemo ikarwubaka. Nyuma yo gutsindwa zarahunze kubera kwanga kubazwa inshingano nuko zihitamo kwirirwa zishaka icyasenya intambwe u Rwanda rumaze gutera binyuze mu kwamamaza ibihuha no gukongeza icengezamatwara ry’amakuru Atari yo ngo zikunde zicemo Kabiri ubumwe bw’Abanyarwanda.
FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere nayo bukomeje gukora ibishoboka byose mu kubaka u Rwanda rufite umutekano n’iterambere.
Ubuyobozi kandi bwiyemeje gukomeza gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda dore ko buzi aho kutabugira byagejeje u Rwanda mu myaka 31 ishize. Rero kuvuga ko FPR igambiriye kwica Abanyarwanda kandi ari yo yabakuye mu rupfu ikabasubiza mu buzima ni ikinyoma kigamije gutesha agaciro ibyagezweho.
Igihe kirageze ngo Interahamwe n’ibigarasha bemere mu mitwe yabo ko nta munyarwanda n’umwe uteze kumva amateshwa yabo cyangwa ngo agwe mu mutego wabo wo gushaka kubayobya.
Abanyarwanda nibo bazi aho FPR-Inkotanyi yabakuye bityo rero kuyibangisha n’ikintu kitashoboka. Bashake utundi turimo!
Mukobwajana Linda