Abarundi ntibagihisha ko barambiwe ubutegetsi bwa Gen Neva
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2025 ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga inzandiko zanditseho ubutumwa bugira buti “CNDD-FDD Temba”, ubutumwa bwari bwakwirakwijwe ku nkuta z’inyubako, mu mihanda hasi ndetse no ku biti by’amashanyarazi hirya no hino mu Burundi.
I Gitega ahari icyicaro cy’ubutegetsi bwa Gen Neva niho hagaragaye uduce twinshi twarimo izo nyandiko,igihamya cy’uko bene kwandika ubwo butumwa bashatse ko bugera byihuse kuri benebwo.
Nk’uko My250Tv ibikesha igitangazamakuru RPA, abanditse ubwo butumwa babwandikishije irangi ritukura ndetse n’uburoso busiga irangi.
Nk’uko RPA ikomeza ibitangaza, hari umutangabuhamya wiyemereye ko ari mu bateguye icyo gikorwa maze ayihamiriza ko ari ibikorwa bizakomeza byatangijwe n’Abarundi bo mu nzego zitandukanye, aho yemwe harimo n’abo mu ishyaka rya Gen Neva ariryo CNDD-FDD, bagamije kwamagana ubutegetsi bubi bwa Gen Neva, ubutegetsi bavuga ko nta kindi bumaze uretse kwica no gukenesha Abarundi.
Soma kandi:Abarundi bakomeje kuvumira ku gahera Sendagara “Gen Neva” na CNDD FDD ye.
Uwo mutangabuhamya kandi yahamirije RPA ko ibikorwa nk’ibyo bamaze kubitegura ku buryo bizajya bikorerwa mu bice byose bigize u Burundi, igikorwa avuga ko bacyise “Operation journee rouge”
Nta gushidikanya ko Abarundi bari mu bantu ba mbere bafite agahinda gakabije aho ubwabo badasiba gushimangira ko bari ku ngoyi y’ubukene n’ububabare kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa Ndayishimiye.By’umwihariko, iki gihugu kiyoboye urutonde rw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku isi.
Biraro Ernest