Umuhezanguni Gatanazi agarutse atagatifuza Ingabire
Ku mbuga nkoranyambaga haherutse kugaragara umuhezanguni Gatanazi Etienne, uzwiho gushyigikira abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu binyoma bye byinshi atagatifuza umuhezanguni w’umugore Ingabire Victoire nyuma y’uko afunzwe iminsi 30 y’agateganyo ku byaha aregwa bijyanye n’mugambi waburijwemo wari ugamije guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uyu Gatanazi yamutagatifuje avuga ko “ubutegetsi bw’u Rwanda burakazwa n’ibitekerezo bya Victoire Ingabire, ko afunzwe aribyo azira ndetse by’umwihariko kuvuga ibitagenda neza mu Rwanda”.
Ibyo yabitangarije ku muzindaro wa Youtube w’ikigarasha Turayishimye Jean Paul usanzwe ucaho ibiganiro bigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ibyo Gatanazi avuga si ukuri kuko umuhezanguni w’umugome Ingabire ntabwo afungiye gutanga ibitekerezo bye nk’uko umuhezanguni Gatanazi abivuga cyangwa se ngo atinywe kuko mu by’ukuri ntacyo aricyo; ahubwo ari kubazwa ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga leta y’u Rwanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.
Soma kandi: Mu rukiko, IVU yabajijwe ibya “Ingabire Day” maze ururimi ruragobwa
Kugira Ingabire umutagatifu ni ukubangamira ubutabera bw’ u Rwanda, ni ukwirengagiza ukuri ndetse no kuyobya uburari ku ishusho nyakuri y’uyu mugore.
U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi gihora giharanira icyateza imbere Abanyarwanda ari nako kirwanya uwashaka wese kubangamira umutekano n’ituze ry’Abanyarwanda.
Mukobwajana Linda