Ndayishimiye na Tshisekedi ntibakozwa ibyo kugarura amahoro mu karere
Ndayishimiye Evariste akomeje gutoreza umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu ishyamba rya Kibira mu gihugu cy’ u Burundi.
Byagaragaye ko uyu Neva aha intwaro uyu mutwe kugira ngo ukomeze utsembe ubwoko bw’Abanyamulenge.
Mu busanzwe uyu mutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ukaba unakorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, aho yawuvanze n’igisirikare cye cya FARDC.
Gen Neva utegeka u Burundi amaze igihe ari inshuti y’akadasohoka ya Tshisekedi aho anamufasha mu bikorwa bye by’ubwicanyi bugamije kurimbura abo mu bwoko bw’Abanyekongo b’abatutsi. Kuba FDLR isanzwe izwiho kugira politiki y’urwango n’ubwicanyi ndengakamere iri gutorezwa kwa Neva byerekana ingengabitekerezo aba bombi basangiye.
Ni ikimenyetso kandi kerekana ko mu gihe isi yose iri gushakira hamwe icyazana amahoro muri RDC ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari aba bombi bo batabikozwa. Aho bo bihitiyemo gukunda intambara n’akaduruvayo bashyigikira ibikorwa bisubiza inyuma amahoro.
Ubushake bwabo bwo gufasha uyu mutwe w’iterabwoba wagize uruhare muri Jenoside ukinakomeje guteza umutekano mucye mu karere; ni ikintu kitagomba kureberwa mu gihe abaturage bakomeza kwicwa amanywa na n’ijoro.
Niba koko hagamijwe amahoro, hakwiye gukumira bene ibibikorwa by’ubugizi bwa nabi kubera ko Abanyamulenge n’ Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi ntibakwiye kubaho babuzwa amahoro, babwirwa buri munsi ko bazicwa ari nako bagabwaho ibitero bidashira.
Mukobwajana Linda