“U Rwanda ntabwo ruzigera rwemera gusubira aho rwari ruri imyaka 31 ishize”
Kuwa 29 Nyakanga 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoraga itegeko ryemeza Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye gushimangira no kugaragaza impamvu ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zitazigera zivaho mu gihe ikibazo cy’umutekano mucye gituma zijyaho kitarakemuka.
Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Ntabwo tuzicara ngo turindire ko abantu baza gukora nk’ibyo bakoze mu 1994”.
Kugeza ubu, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uracyariho kandi ukorera mu burasirazuba bwa Congo aho unahabwa ubufasha bukomeye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Mu masezerano yasinywe harimo n’ingingo yo gusenya uyu umutwe no guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose uhabwa na Tshisekedi, gusa kugeza ubu nta na kimwe kirakorwa kuri icyo kibazo, biri no mu bigaragaza ubushake bucye bwa Congo bwo kurandura uyu mutwe.
Ibyo byose ni ibituma u Rwanda rutajenjeka ahubwo rugakomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi dore ko uyu mutwe wa FDLR ugifite umugambi mubisha wo gutera u Rwanda ugakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ukanarangiza Jenoside.
Gutera u Rwanda ntibyaba ari ubwa mbere kuko ni kenshi uyu mutwe wagiye ubikora, aho ibyo bitero byagiye bihitana Abanyarwanda ndetse abandi bagakomereka.
Kubw’izo mpamvu ibyo Amb. Nduhugirehe avuga birumvika. Ingamba z’ubwirinzi zifatwa n’u Rwanda zigamije kurinda umutekano, kugira ingabo ziteguye igihe cyose, ni ngombwa cyane kugirango amateka mabi ya Jenoside igihugu ntikizayasubiremo ndetse n’abaturage babeho bisanzuye kandi batekanye.
Mukobwajana Linda