Minani Jean Marie Vianney agereranya abiyita “Opozisiyo Nyarwanda” nk’umwana ugambirira gutwika inzu y’iwabo.
Minani Jean Marie Vianney umaze imyaka 4 yitandukanyije n’abanzi b’u Rwanda barimo FDU-Inkingi, FDLR, ingirwa mupadiri Nahimana Thomas n’abandi yahishuye ko yafashe iki cyemezo amaze kubona ko izi nyangabirama nta kindi zigambiriye uretse gusenya u Rwanda n’ibyo Abanyarwanda bagezeho kubera ingengabitekerezo y’urwango n’ubujiji byabaritsemo, imigirire yahuje n’iy’umwana ugambirira gutwika inzu y’umuryango we.
Aganira n’ Igicaniro TV mu cyumweru gishize aho aherereye mu Budage, yagize ati: ”Umuntu yibaza mu by’ukuri niba aba nabo bakwiye gukomeza kwitwa Abanyarwanda…Baramutse babonye amahirwe gato yo kubona ubuyobozi, u Rwanda baruhindura umuyonga, maze ibyo abanyarwanda bamaze imyaka 31 bubaka bigahinduka ubusa”
Yemeza ko mu gihe cyose yamaze akorana nabo yagiye abiga bose maze agasanga mu by’ukuri atari abantu bo kwiyungaho ngo mukorane cyane ko ingirwa politiki yabo nta kintu na kimwe cyubaka kiyirangwamo.
Minani yemeza ko yagiranye ibiganiro n’uwitwa Nkiko wayoboye FDU-Inkingi mu gihe Ingabire yatahukaga mu Rwanda ndetse ko yagiye anitabira imyigaragambyo yabaga igamije gushyigikira Ingabire ariko yasanze nta kindi kintu gishyirwa imbere kitari ivangura no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo akaba ari byo bagaragaza ko bakubakiraho baramutse bafashe ubutegetsi.
Minani kandi ahamya kandi ko agatsiko ka Nahimana Thomas nako kibera mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuremera ibyaha abayobozi bakuru b’u Rwanda, ibyo yagereranyije n’umwanda asanga ntawe ukwiye kuba akibataho umwanya ngo arabakurikira.
Minani yasanze ibi bitubaka ahubwo bisenya ahitamo kubivamo kare kandi ubudahindukira maze asaba imbabazi Abanyarwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu
Icyemezo nk’iki cya Minani cyo kwitandukanya n’agatsiko mbarwa k’abiyita ko barwanya u Rwanda; gikwiye kubera impamvu yo guhindura imyumvire ku munyarwanda ugitekereza gukomeza kwiruka inyuma y’izi nyangabirama.
Biraro Ernest