‘Umuyagankuba’ ukomeje gushyira ku karubanda ubwambure bwa Sendagara ‘Gen Neva’
Amakuru MY250TV ikesha amasooko yayo i Burundi aremeza ko mu mpera z’icyumweru gishize nibura abantu icumi i Bujumbura bapfuye bazize kubura umwuka bongererwaga n’imashini mu bitaro by’akarere biherereye i Gitega kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi Abarundi bita ‘umuyagankuba’ cyugarije icyo gihugu.
Izi mpfu zije zikurikiye iz’impinja nazo ziherutse gupfira mu bitaro bya Prince Régent Charles, ibi byo bikaba biherereye i Bujumbura, nazo zazize ibura ry’amashanyarazi aho ibyuma byazifashaga guhumeka bitabashaga gukora.
Ibyo ni ibibazo biri ku mutwe w’umunyagitugu Ndayishimiye utegeka u Burundi cyane ko yananiwe gushyira ibintu ku murongo muri icyo gihugu, akaba kandi atajya yemera ko bitangazwa, serivisi zitandukanye zo muri ibyo bitaro by’i Gitega zikomeje gukomwa mu nkokora.
Nk’urugero ni nk’aho mu gashami gashinzwe gupima ibizamini by’abarwayi [Labo] usanga badashobora gupima ibyo bizamini, ibituma abenshi muri bo baremba cyane ndetse bikabaviramo n’urupfu.
Nk’uko bitangazwa n’abari i mu bitaro bitandukanye by’i Burundi, ngo ibura ry’amashanyarazi riratuma benshi muri bo bapfa imburagihe cyane ko ngo nk’ababyeyi bari kubyazwa hifashishijwe buji (bougie), ndetse ngo ibura ry’umuriro riri gutuma hakoreshwa ibikoresho bitasukuwe; ibintu bituma habaho kwanduzwa indwara zitandukanye .
Abaganga bo bahishura ko ubu ahenshi mu mavuriro atandukanye mu Burundi bafashe icyemezo cyo kutongera kwakira abo babyeyi baje kubyara, icyemezo kigayitse mu gihugu cyitwa ko gifite ubuyobozi bwakabaye bufata iya mbere mu gushaka ibisubizo.
Soma kandi:Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Ni iki Abarundi babitsemo umunyagitugu nka Ndayishimiye, ugaragaza ko adahangayikishijwe n’imibereho yabo ikomeje kugana mu manga nyamara bikarenga akirirwa mu bitangazamakuru avuga ko “u Burundi ari Edeni, nta kibazo bufite”?
Abarundi bakwiye guhagurukira hamwe bakarengera igihugu cyabo amazi atararenga inkombe.
Biraro Ernest