Amnesty International yerekanye ibyaha by’ubugome FDLR ikomeje gukora muri Congo
Raporo y’umuryango mpuzamahanga Amnesty International, yasohotse ku wa 20 Kanama 2025, yerekanye ibimenyetso bifatika by’ibikorwa by’ubugome bikomeje gukorwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi raporo, hagaragazwa ibikorwa bya kinyamanswa by’uko uyu mutwe wagiye ufata abagore ku ngufu, ubasambanya ku gahato ndetse ukanabakorera iyicarubozo, byose ubishingira ku byo ubitirira byo “gukorana n’umutwe wa M23”.
Abagore bakorewe iryo yicarubozo bavuga ko bagiye bahura n’ubugome bukabije bwa FDLR burimo gufatirwa mu nzira, gufungirwa mu mashyamba, guhohoterwa ku manywa y’ihangu, ndetse n’ibindi byinshi.
Hari kandi n’ababyariye mu mashyamba ya Rutshuru, abandi bakitaba Imana kubera ibikomere by’umubiri.
Umwe mu bahohotewe na FDLR yabwiye Amnesty ati: “Nabanje gushinjwa ko nkorana n’umutwe wa M23, bambwira ko ibyo ngiye kubihaniwa. Nyuma yaho banyambuye imyenda, baransambanya ku ngufu imbere y’abandi bantu.”
FDLR, ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ugahungira muri Congo aho kugeza ubu ufashwa na guverinoma ya Tshisekedi aho unamaze imyaka irenga 25 uri mu mashyamba y’icyo gihugu.
Nta gikorwa na kimwe cyakozwe na Leta Tshisekedi mu kurwanya ibi byaha ku buryo uyu mutwe wahanwa by’intangarugero ahubwo byagaragaye ko hari n’ubufatanye hagati y’ingabo za Congo (FARDC) na FDLR mu guhangabanya umutekano no guteza akaduruvayo mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu busanzwe Tshisekedi n’abambari be bafata M23 nk’umwanzi rukumbi ukomeye, nyamara amagana y’abaturage bicwa, basambanywa cyangwa bagashimutwa byose bikorwa na FDLR ndetse n’ingabo ze.
Ikindi kandi ni uko ibihugu bikomeye by’amahanga byahisemo guceceka ku byaha bya FDLR bishyigikira ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo bibone uburyo bwo kugera ku butunzi bwa Congo bw’amabuye y’agaciro.
Niba amahoro mu karere ariyo agamijwe hakwiye kugira igikorwa ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwa FDLR ifatanyiije na Tshisekedi.
Mukobwajana Linda