03-09-2026

Inama ku Barundi: Mwishakemo ‘Jean-Baptise Bagaza’ mushya wo kubakiza Sendagara Ndayishimiye muri kwidogera

0

Abarundi bari imbere mu gihugu no hanze yacyo bakomeje kwijujutira uburyo umunyagitugu Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva akomeje kubayoboza inkoni y’icyuma ari nako abakenesha bikomeye, ariko birengagiza ko ari bo ubwabo bazibohora.

Abarundi ntibasiba gutaka ibura ry’ibikomoka kuri peteroli bita ‘igitoro’, ikibabaje kurushaho ni uburyo uyu Ndayishimiye witwa ko ariwe wakabaye afata iya mbere mu gukemura icyo kibazo ahubwo ashinja abaturage kuba ingayi, avuga ko igitoro ari cyinshi mu gihugu ndetse ntanatinye gushinja Abarundi ko “bagihisha mu ngo iwabo”.

Soma kandi:Abarundi bateguje “Gen Neva” intambara, ngo izava imbere mu gihugu aho kuba hanze yacyo

Ni ryari Abarundi batahwemye gutaka bavuga uburyo bakomeje guhohoterwa bazira kuba bagerageza kuvuga ibitagenda bagamije ineza y’ igihugu cyabo?

Mu gisa nk’igisubizo , uyu munyagitugu Ndayishimiye yafashe umwanzuro wo kongera imbaraga mu kubahiga bukware, nibwo ashyizeho imbonerakure kugira ngo zitere ingabo mu bitugu inzego z’umutekano muri ibyo bikorwa bya kinyamaswa.Ngaho abatarishwe baraborera muri za gereza, abandi nabo bameneshwa mu gihugu!

Ni ryari Abarundi batahwemye gutaka ubuzima bubi binjijwemo na Ndayishimiye ubwo yabafungiragaho imipaka ibahuza n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda? Magingo aya, abarundi baturiye imipaka barahohoterwa bikomeye cyane bashinjwa kwambuka imipaka berekeza mu Rwanda.

Mu kubashinyagurira, Gen Neva yirirwa yigamba ko atunze ibya mirenge, ko arya icyo ashaka, aho agira ati:”Jewe ndafise itunga”

Ni ryari Abarundi batahwemye gutabariza abana babo, abavandimwe, ababyeyi bakomeje kuba ifumbire muri Congo, ku yungu za Gen Neva n’agatsiko ke?

Mu maso y’Abanye-Congo b’Abatutsi bibasirwa ndetse no mu maso y’amahanga, ibi ntaho bitaniye no kugira aba basirikare b’Abarundi ba ruvumwa ku rwego rumwe na FDLR na Wazalendo cyane basanzwe bafatanya muri ayo marorerwa.

Uwavuga ibibi bwa Perezida Ndayishimiye bwakwira bugacya.

Barundi, nimutabare igihugu cyanyu amazi atararenga inkombe! Mukeneye abagabo bahagarara ku ijambo nka nyakwigendera [umuhisi] Perezida Jean Baptiste Bagaza wabafunguriye imiryango agakura ku butegetsi Micombero Michel nawe mwari mumaze igihe mwidogera!

Igisubizo kiri mu biganza byanyu.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading