09-05-2026

Ndayishimiye w’u Burundi mu mugambi wo gutsemba Abanyamulenge

0

Umunyapolitike w’Umunye-Congo, Moïse Nyarugabo, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu gihugu cye kandi ko ziri mu mugambi watangiye mu mwaka wa 2017 wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge.

Aganira n’Abanyamakuru i Goma kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Nyarugabo ukomoka mu misozi ya Minembwe yahishuye ko ziriya ngabo z’u Burundi zoherejwe mu misozi miremire y’iwabo ku ivuko n’ibindi bice byegeranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Tshisekedi yafashe imitwe yitwaje intwaro yo mu moko atandukanye ayiha intwaro,ibihumbi byinshi by’Abanyamulenge barishwe,inka zabo zisaga ibihumbi Magana atanu (500,000) zaranyazwe mu misozi migufi n’imiremire,ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi icumi (10,000) mwavuga ko zaje gukora iki muri iyo misozi koko?”

Yunzemo ati: “Barwanyije Red-Tabara ijya mu mashyamba y’i Mwenga ariko aho kubakurikirayo ngo bajye kubarasirayo ubu bafatanya n’Interahamwe na leta ya Congo gutera abanyamulenge mu mihana yabo,babica babatwara ibyabo.”

Nyarugabo kandi asobanura ko aho ingabo z’u Burundi ziganje harimo ahitwa Bijombo,Gahuna,Kagogo,Mugeti,ku Irango,Nyakirango,Murambya,Mugatanga,mu Kanono,mu Mitamba ndetse n’ahitwa Marimba.

Akomeza avuga ko ibyo bigaragara ko ziteguye igitero simusiga kandi kigamije gutsemba Abanyamulenge,ubu za drone zose zikaba ziva i Kisangani ndetse n’i Bujumbura zikaza kurasa mu misozi ya Minembwe,zikomeje kwica abanyamulenge uko bwije n’uko bucyeye.

Soma kandi : ‘Sematama’ Tshisekedi na ‘Sendagara’ Ndayishimiye banze kunamura icumu, ubwicanyi bwo mu Gatumba nta somo bwabasigiye!

Umugambi wo gutsemba Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi uhuriweho na Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uwo mugambi ugaragarira buri wese, umuti urambye kuri iki kibazo ni ugusenya burundu iryo huriro, kugirango amahoro arambye azabashe kugerwaho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading