10-06-2026

Nkusi Uwimana Agnes wokamwe n’ivanguramoko arasubiriye!

0

Umuhezanguni Nkusi Uwimana Agnes wigize impunzi muri kimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, yongeye kwerekana ko ivanguramoko n’amacakubiri ari wo mwuka ahumeka kandi ko adateze kwitandukanya nabyo.

Ni nyuma y’uko yifashe akajya ku muzindaro we wa YouTube maze akihandagaza akabeshya abamukurikira buhumyi ko u Rwanda “rushaka gutera u Burundi kuko buyobowe n’umuhutu, kugira ngo rushyireho umututsi abuyobore”

Ibyo binyoma by’iyi nkunguzi byerekana ko ari umuntu wamunzwe n’amoko ndetse n’ingengabiterezo ya jenoside ku buryo ikintu cyose akibonera muri iyo ndorerwamo ugasanga buri gihe bihabanye n’ukuri kwa nyako.

Imvugo z’uyu muhezanguni ziba zigamije gukwirakwiza urwango no guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mugome w’umugore buri jambo rimuva mu kanwa, buri ngirwabiganiro ashyira hanze byose biba bigambiriye gukwirakwiza amacakubiri no kwerekana kandi ko nta bumwe n’ubwiyunge buri mu Banyarwanda kuko aba ashaka kubumvisha ko Atari bamwe, gusa bikomeje kumunanira.

Umuhezanguni Uwimana kandi ni umunyabyaha ruharwa aho n’iyo ngengabitekerezo aba akwirakwiza yanigeze kuyifungirwa mu mwaka wa 2011.

Icyo gihe Uwimana yahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gusebya umukuru w’igihugu no Kubiba amacakubiri no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.

Ibyo byaha byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka ine, ariko nyuma yo kurangiza igihano uyu mugore ntiyigeze ahinduka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading