Uburyo Chirimwami yahambwemo bwashimangiye umubano w’akadasohoka wa Tshisekedi na FDLR
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri ni bwo Maj Gen Pater Chirimwami wahoze ari umubyeyi wa batisimu w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yashyinguwe nyuma y’amezi hafi icyenda yari ashize aguye mu ntambara yo gusubiranamo mu Banye-Congo ihuje AFC/M23 n’ingabo za Tshisekedi.
Muri uwo muhango Tshisekedi yazamuye mu ntera umurambo wa Chirimwami wari umusirikare wa FARDC maze awukura ku ipeti rya Maj Gen awambika ipeti rya Lieutenant General mbere y’uko ushyingurwa bwa nyuma,nka bumwe mu buryo bwo gufata mu mugongo abajenosideri ba FDLR Chirimwami yakoranaga na bo umunsi ku wundi.
Chirimwami apfuye arashwe n’abarwanyi ba M23 kuwa 24 Mutarama 2025, muri Masisi.
Ibyakorewe umurambo wa Chirimwami bikozwe na Tshisekedi kandi bitigeze bikorerwa undi musirikare wa FARDC, ni uburyo bwo kumushimira uruhare rukomeye yagize mu kwinjiza FDLR mu ngabo za Congo ubwo yari Guverineri wa Kivu ya ruguru, inshingano yari yarahawe na Tshisekedi ubwe.
Soma kandi:Byagaragaye ko Tshisekedi ashaka gutesha igihe abayobozi bo mu karere
Raporo y’umuryango Human Rights Watch yo mu Ukwakira 2022, yemeje ko igihe Chirimwami yayoboraga Kivu y’amajyaruguru, FDLR yahabwaga ubufasha bukomeye n’ingabo za FARDC.Ibi ndetse byagiye bishimangirwa na bamwe mu barwanyi ba FDLR bitandukanyije nayo.
Raporo ya nyuma y’impuguke za ONU yo mu 2025, yemeza ko Leta ya Tshisekedi ikomeje gukoresha FDLR na Wazalendo mu kwibasira Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda, cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu ukaba ari umusaruro wagezweho Chirimwami abigizemo uruhare.
Ku rundi ruhande, i Kinshasa Tshisekedi yategetse ko hubakwa urwibutso rwa Chirimwami, aho abona ko Abanye-Congo cyane cyane urubyiruko bazajya bavoma “indangagaciro z’ubutwari”, gusa ibyo ni uburozi ni ingengabitekerezo ya Jenoside.
Biraro Erneste