08-04-2026

Interahamwe kabombo Mulindahabi Jean-Claude mu kuvomera mu rutete!

0

Interahamwe kabombo Mulindahabi Jean-Claude imaze igihe ibundabunda mu Bufaransa ikomeje gukora ibishoboka byose ngo yibagize abantu uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ikabihamywa n’Inkiko Gacaca, gusa irishuka ntabwo bizigera biyihira.

Nk’urugero, iyi nterahamwe iherutse kwifata ihuriza ku muzindaro wayo wa YouTube agakundi k’interahamwe ngenzi zayo maze barasakuza ivata riraza, bagerageza kwegeka ibyaha bakoze mu mu myaka 31 ku buyobozi bw’u Rwanda ari na ko babuhimbira ibindi byaha biterekeranye.

Interahamwe Mulindahabi n’abatumirwa be barimo Dr Nkiko Nsengimana, Pierre Celestin Bakunda na Faustin Ntakirutimana basanzwe batunzwe no gusebya u Rwanda kuri za YouTube ngo bariho bakora ingirwabusesenguzi ku karere k’ibiyaga bigari kandi mu byukuri nta kintu na kimwe bazi.

Izi nterahamwe zumvikanye mu isoni nke zishinja ubuyobozi bw’u Rwanda “gushoza intambara ku baturanyi”, gusa iyo bavuga abaturanyi ubundi baba bavuga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko bakabivuga bashaka kuyobya uburari ari nako bayitagatifuza.

Ikindi kandi ni uko nta rugamba hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi. Icyo Rwanda ruharanira ni umutekano w’Abanyarwanda rwirinda ibitero byose rwagabwaho na FDLR cyane ko ari cyo ihora igambiriye gukora.

Kugeza ubu umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uracyariho kandi ukorera mu burasirazuba bwa Congo aho unahabwa ubufasha bukomeye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Hagiye hashyirwaho ingamba zose zatuma uyu mutwe urandurwa harimo n’amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Congo ariko Tshisekedi akagenda biguruntege, bityo rero u Rwanda narwo rukarushaho gukaza ingamba z’ubwirinzi.

Iyo izo nyangabirama zisaziye ubusa zitagatifuza uyu mutwe ziba zigamije ko uyu mutwe udasenywa burundu gusa baribeshya kubera ko babyanga cyangwa babyemera ugomba gusenywa kandi nta n’ubwo imigambi mibisha yayo igambiriye ku Rwanda izigera igerwaho. 

Bityo rero Mulindahabi na bagenzi be bashyize imbaraga nyinshi mu gukwirakwiza ibinyoma no gutagatifuza FDLR bagomba kumenya ko bari guta inyuma ya Huye;nta muntu ubitayeho uretse injiji zibakurikira buhumyi cyangwa abo bahuje ingengabitekerezo ya jenoside.

Mulindahabi ukoresha ibi biganiro aho atumiramo Interahamwe ngenzi ze, afite umushinga wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ibiganza bye byuzuye amaraso y’Abatutsi yishe. Abarokokeye i Kanombe mu mujyi wa Kigali iyo uvuze Mulindahabi Jean claude ikiniga n’agahinda birabica dore ko uba ubibukije amabi y’iyi nterahamwe.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mulindahabi Jean Claude yari afite imyaka 23, imyaka nkiyo ariko ntiyamubujije kwica inzirakarengane z’Abatutsi ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bahigwaga muri Jenoside.

Mulindahabi yatorotse ubutabera nyuma yaho ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca.

Mbere y’uko ahungira mu bufaransa igihugu cyakomeje kuba indiri y’interahamwe, Mulindahabi yari yarabanje gukora mu kigo cya Leta cyari icy’itangazamakuru cyitwaga ‘ORINFOR’ akaba yarakoraga mu ishami ry’urubuga rw’imikino, aho yajyaga yanga gukora amakuru ajyanye n’igikombe cy’Amahoro avuga ko “ari Inkotanyi ziba zishimira intsinzi” kandi we ko iyo ntsinzi itamureba.

U Rwanda rurakataje mu rugendo rw’amahoro no kubana neza n’abandi, kandi nta rugamba na rumwe ruhari hagati yarwo n’ibihugu by’abaturanyi, ahubwo hari umugambi wo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guharanira amahoro mu karere.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *