Ibigarasha Etienne Gatanazi na “Mr. Bean” badagazwe!
Umuhezanguni Etienne Gatanazi wahoze ari umunyamakuru akaba yariyemeje kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha na mugenzi we Mukunzi Rubens wiyita amazina atandukanye arimo “Mr Bean” na “Bombori Bombori” bakomeje kugaragaza ubwoba bukomeye baterwa no kuba Abanyarwanda barahagurukiye kurwanya icengezamatwara ryabo.
Ni ibintu Abanyarwanda bakora bashyira mu ngiro impanuro z’Umukuru w’Igihugu bw’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagoreka ibyo u Rwanda rumaze kugeraho baba bagomba gusubizwa, bakanyomozwa ndetse bakerekwa ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Ubu butumwa Perezida Kagame aherutse gutangira i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu muhango wo gusoza amasomo y’abarenga 6000 biganjemo abasirikare,bwatitije abigize ba nyiramubande b’interahamwe n’ibigarasha noneho biba akarusho Abanyarwanda ubwo bongera imbaraga mu bikorwa byo kunyomoza izi nyangabirama.
Kuri uyu wa mbere ku i tariki ya 01 Nzeli 2025, Gatanazi wigize impunzi mu Budage na Mukunzi wigize impunzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika bumvikanye babuze ayo bacira n’ayo bamira ku muzindaro rutwitsi wa YouTube wa Gatanazi, ari nako bagoreka ubutumwa bwa Perezida Kagame ku gusubiza abibasira u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyarwanda yabisobanuye neza ko “bavuga ibigoramye imihoro ikarakara”; muri icyo kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno, abantu mbarwa bakurikiye Gatanazi na Mukunzi baguye mu kantu ubwo izi nyangabirama zabeshyaga ko ngo ubuyobozi bw’u Rwanda “buhembera amacakubiri nubwo muri rusange ngo bushyira imbere gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.”
Soma kandi : Abanzi b’u Rwanda ni ibirura RDF igomba kurwanya yivuye inyuma – Perezida Kagame
Ikigarasha Gatanazi, Mukunzi ndetse n’abandi babarizwa mu dutsiko dutunzwe no kubunza ibinyoma basebya ubuyobozi bw’u Rwanda bamenye ko abanyarwanda bazi icyo ubuyobozi bwabo bubamariye, biteguye gusenya ibinyoma byabo babaha ukuri.
Ndayambaje Marc