Sendagara “Gen Neva” ageze aho ahatiriza Abarundi kumwiyungaho!
Mu kwizihiza imyaka 20 CNDD-FDD imaze ku butegetsi, Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva yakoresheje uwo mwanya maze yishongora ku Barundi ndetse abahatira kuyoboka ingoma ye mpotozi ikomeje kubamarira ku icumu.
Byabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2025 i Gitega, aho uyu munyagitugu yagize ati: “Mwebwe mwese mutumva politiki ya CNDD-FDD, mubimenye. Ntibishoboka ko wakuraho umusozi, icyiza ni uko mwayiyungaho.Kuri mwebwe urubyiruko, niba mubasha kwiga mukarangiza, ibi siko byahoze…”
Ndayishimiye yishongoye ku rubyiruko rw’Abarundi ko rwiga nyamara urwinshi rwamaze gukwira imishwaro rujya gushaka imibereho hanze y’igihugu kubera ubukene buvuza ubuhuha mu miryango yabo ndetse abandi bahunga itotezwa bakorerwa hamwe n’imiryango yabo bazira ko banze kuba mu kwaha kwe.
Na bake bashoboye kwihanganira uwo musonga, babaye ingwate za CNDD-FDD aho binjizwa ku ngufu mu imbonerakure, urubyiruko ruhuje amahame n’amatwara nk’ayarangaga Interahamwe zo mu Rwanda mu 1994. Ibi biza byiyongera ku ibura ry’abarimu ndetse n’ibikoresho ryugarije iki gihugu.
Soma kandi:Opozisiyo mu Burundi iramagana Kirogorogo “Gen Neva” ushaka gutegeka ubuziraherezo
Ibura ry’ibikomoka kuri peterori mu Burundi, ni kimwe mu birango by’ingenzi bizaranga amateka y’ ubutegetsi bwa Ndayishimiye n’agatsiko ke k’aba DD. Ubu akaga Abarundi bahanganye nako kubera icyo kibazo ntawe utakazi.
Burya ngo ushaka gukira indwara arayirata, bitaba ibyo ikamuhitana. Kuba Ndayishimiye akomeje kwirata ibigwi atigeze, atekereza ko Abarundi bazakomeza kurebera igihugu cyabo kigana irimbukiro?
Biraro Erneste