Ishyano ryacitse umurizo: Interahamwe mu gukoresha umurambo w’umujenosideri Zigiranyirazo zicengeza amatwara y’urwango
Nyuma y’urupfu rw’umujenosideri kabombo Protais Zigiranyirazo uherutse kugwa muri Niger, interahamwe n’abajenosideri bakomeje gukoresha urupfu rwe mu guha ishingiro intambara y’amacakubiri n’urwango barwanira mu miheno itandukanye bihishemo, gusa ntabwo bizabahira.
Nk’urugero, ni umujenosideri Chaste Gahunde wumvikanye ku muzindaro wa YouTube mu mpera z’icyumweru kirangiye atagatifuza umujenosideri mugenzi we Zigiranyirazo.
Nyuma y’icyemezo cya Leta y’u Bufaransa cyakiriwe neza n’Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye cyo kwanga ko Zigiranyirazo ashyingurwa ku butaka bw’icyo gihugu, uyu Gahunde nawe ubarizwa mu Bufaransa byatumye ata umutwe.
Gahunde wahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Gacaca rw’iwabo ku ivuko, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye yumvikanye abeshya abamukurikira buhumyi ko kiriya cyemezo cya Leta y’u Bufaransa kigamije kugira ngo Leta y’u Rwanda ihabwe umurambo wa Zigiranyirazo ubundi“bajye bawerekana ngo dore umujenosideri.”
Iyo ni imvugo ishimangira ubujiji bwokamye interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi cyane ko u Bufaransa bwanze ko Zigiranyirazo abushyingurwamo mu rwego rwo kwereka abajenosideri n’imiryango yabo ko nta mwanya bagifite muri icyo gihugu.
Soma kandi : U Bufaransa bwanze ko umupfu w’umujenosideri Zigiranyirazo Protais abunukira!
Interahamwe n’abajenosideri bakwiye kumenya ko ukuri kwabatsinze burundu kandi ko batazabeshya iteka ryose, nibiyakire rero kuko Isi yose izi ko umujenosideri aho ava akagera ari ikivume kandi ko nta buturo akwiye guhabwa.
Ndayambaje Marc