Tshisekedi akomeje kwerura ko ari rusahurira mu nduru ushyize imbere intambara
Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kanama 2025 Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo yatumiye abo mu butegetsi bwa Tshisekedi n’ababurwanya mu biganiro by’amahoro, gusa ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abateruzi b’ibibindi be bamaganiye kure icyo gikorwa – ibintu bishimangira ko Kinshasa nta mahoro ishaka.
Muri uko kwanga ubuhuza, Tshisekedi n’abambari be bihutiye gushinja Mbeki kuba “igikoresho cya Kabila na Perezida Kagame”.
Ubundi ibyo biganiro biteganyijwe kuzaba mu gihe cy’inama ngarukamwaka y’amahoro y’umutekano izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Nzeri 2025.
Buri gihe iyo hari umuhuza cyangwa gahunda yagerageza kugarura amahoro muri Congo, hakwirakwizwa ibihuha bigamije guca intege iyo gahunda ariko kandi by’umwihariko bishingiye ku nyungu ze zo kwikunda.
Tshisekedi n’abambari be babona amahoro nk’igitero ku nyungu zabo kuko bungukira mu ntambara. Mu gihe Abanye-Congo bo bifuza amahoro.
Ibi kandi bishimangirwa no kuba yaratesheje agaciro ibiganiro by’amahoro birimo ibya Luanda, Nairobi ndetse n’ubundi buhuza butandukanye ibihugu by’akarere ndetse n’ibya kure byagiye bishyiraho.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’uyu munyagitugu udashoboye bukomeje guhonyora ibikubiye mu masezerano agamije gushyiraho agahenge bwasinyanye n’Abanye-Congo babarizwa mu ihuriro rya AFC/M23.
Mukobwajana Linda