‘Dépression’ iri guca ibintu mu Barundi nk’ingaruka z’ingoma y’igitugu ya Sendagara Gen Neva
Ubushakashatsi bushya bwahishuye ko mu Barundi babiri umwe aba afite indwara y’agahinda gakabije (Dépression), ibintu Abarundi bo ubwabo bemeza ko biterwa n’ubutegetsi bubi burangajwe imbere n’ishyaka CNDD-FDD na Perezida Ndayishimiye Evariste bita Sendagara cyangwa Gen Neva.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Butari Reynolds usanzwe ari impuguke mu mitekerereze ya muntu bwerekana ko muri miliyoni 13 z’Abarundi abagera kuri miliyoni 6 ari bo bugarijwe n’iyo ndwara.
Abigarukaho, Butari aherutse kubwira itangazamakuru ati: “Aba DD bakora ibishoboka byose kugira ngo bace intege Umurundi; bacisha mu bukene, bacisha mu iterabwoba, bacisha no mu bindi bintu byinshi. Ntababeshye, uwo mugambi bawugezeho…”
Akomeza avuga ko mu gihe cy’imyaka irenga makumyabiri CNDD-FDD imaze ku butegetsi mu Burundi, nta kindi yigeze ishyira imbere kitari gukandamiza Abarundi no gutuma batakaza icyizere cy’ejo hazaza, ibyo kuri we asanga nta wundi musaruro abantu bakwitega uretse kwibasirwa n’agahinda gakabije.
Ati: ”Bavuga ko ujya gukira indwara abanza akayirata. Ibaze ufite Perezida w’igihugu utajya wemera ko afite ibibazo ngo ashakishe uburyo yabibonera ibisubizo, icyo ni ikimenyetso cy’ihungabana rikomeye”.
Soma kandi:Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Butari kandi avuga ko imbwirwaruhame Ndayishimiye ushobora kwibaza niba zavuzwe n’umuntu utekereza neza, by’umwihariko ari na Perezida w’igihugu.
Ati:” Nta kundi, Abarundi tuyobowe n’umuntu wacanganyikiwe mu mutwe. Uramutse ukurikiye imbwirwaruhame ze, nta kabuza nawe ari muri wa mubare w’abugarijwe n’agahinda gakabije, ndetse we birarenze”
Ikibabaje kurushaho, ni uburyo uyu Sendagara na CNDD-FDD ye bakataje mu myiteguro yo kwizihiza imyaka 20 bavuga ko bamaze bakorera Abarundi!
Biraro Erneste