“Padiri” Nahimana n’abasazi be basigaye bameze nk’ikirondwe cyumiye ku nka yariwe kera!
Ikivume Nahimana Thomas umaze imyaka irenga 20 yirukanwe mu gipadiri hamwe n’abambari be we yita “abasazi”, bumvikanye barwanya gahunda y’ubufatanye bw’u Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu kwakira abimukira, basaba icyo gihugu kuyihagarika mu gihe nyamara iyi gahunda yamaze gutangira kandi nta giteze kuyikoma mu nkora.
Mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno izi nterahamwe kabombo ziherutse gukora, babeshye ababakurikira buhumyi ko iriya gahunda ari “mbi kubera ko abimukira u Rwanda ruzohererezwa ari ibyihebe bigamije gufatanya n’u Rwanda ibikorwa bigamije kugirira nabi abanyarwanda”.
Gusa ibyo byose izi nterahamwe zabitewe n’ ipfunwe n’ikimwaro cyo kuba zarasabye Amerika kwanga iyo mikoranire ariko ikabima amatwi ikanga kuva ku izima cyane ko abimukira barindwi muri 250 bagomba kuza ubu bamaze kugera mu Rwanda, hakaba barimo abiyemeje no gutura mu Rwanda mu buryo bw’iteka.
Ibinyoma byatangajwe n’aba bambari ba Nahimana Thomas bishimangira ko icengezamatwara ryabo rigeze aharindimuka kuko uwo babwiye ibinyoma wese abatera utwatsi.
Ubu rero ntacyo bakiramira ahubwo ni ugukorwa n’isoni n’ikimwaro gusa kuko imigambi yabo mibisha yubakiye ku kinyoma, amahanga akomeje kubereka ko yayitahuye akima amatwi ibihuha bahora bakwiza.
Kwemera kwakira bariya bimukira bishimangira umutima wa kimuntu uranga ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame, buhora bwiteguye gutanga umusanzu ugamije gufasha ikiremwamuntu.
Ndayambaje Marc