Mozambique yakojeje isoni abakomeje kwivanga mu mikoranire yayo n’u Rwanda mu guhashya iterabwoba
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yeretse imburamukoro ziganjemo ibigarasha, interahamwe n’ababashyigikiye birirwa basiga icyasha ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda n’igihugu cye ko bacurangira abahetsi maze abishimangira avugurura ayo masezerano mu ruzinduko rw’akazi ari gukorera mu Rwanda.
Ni uruzindo rw’iminsi ibiri Perezida Chapo yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, akaba ari na rwo ruzinduko rwa mbere akoreye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Mozambique tariki 15 Mutarama 2025.
Isinywa ry’aya masezerano kandi ryanaherekejwe n’ubutumwa bwihariye bw’ishimwe ku nzego z’umutekano z’u Rwanda, ubuyobozi bwarwo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Imbere y’itangazamakuru ndetse na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Chapo yagize ati:”Duhaye icyubahiro Abanyarwanda bari kwifatanya n’ingabo za Mozambique kurwanya ibyihebe; abanzi b’amahoro bahungabanya ituze, iterambere n’imibereho myiza y’Abanya-Mozambique. Mwarakoze ku bw’ubu bufatanye”
Ishingiye ku bushobozi bw’u Rwanda, muri Nyakanga 2021 Mozambique yasabye ubufasha mu gukemura ikibazo cy’iterabwoba ryari ryugarije icyo gihugu mu ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017.
Kuva abashinzwe umutekano b’u Rwanda barimo abasirikare n’abapolisi bagera muri Cabo Delgado, birukanye ibyihebe mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere turimo Mocimboa da Praia, Palma, Pemba, Macomia n’ahandi.
Nk’ibisanzwe, kuba u Rwanda rwari rubashije gukora ibyari byarananiye abandi ndetse barimo n’ibihangange kuri iyi Si, ni igikorwa kitari kwishimirwa n’abanzi b’u Rwanda n’izindi mburamukoro zenda guturika imitima kubera iterambere rugezeho, maze si ukurwana umuhenerezo ngo bagamije gusiga icyasha izo nzego z’u Rwanda nyamara biranga bifata ubusa.
Aha nta muntu utazi imbaraga zabo batakaje ubwo Perezida Chapo yamaraga gutorwa bibwira ko ahari we azaha agaciro ayo manjwe yabo! Igisubizo cyabo kibakwiye yakibahaye ku munsi w’ejo!
Biraro Erneste