21-09-2026

“Padiri” Nahimana Thomas yimennye inda ahishura uburyo ubujura n’ubutekamutwe yabutangiye akiri muto!

0

Umuhezanguni Nahimana Thomas ugiye kumara imyaka isaga 20 yirukanywe mu gipadiri kubera ingeso zamwokamye z’ubuhezanguni n’ibyaha by’amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iyi nshuro yivuyemo avuga ukuntu ubutekamutwe bumuranga yabutangiye cyera akiri muto.

Ibyo yabitangarije ku muzindaro we wa YouTube asanzwe acishaho icengezamatwara rigamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye no kubacamo ibice, mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri icyo kiganiro yishyize hanze ubujura yigeze kugiramo uruhare rukomeye acyiga mu mwaka wa munani ahitwa i Mushaka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu karere ka Rusizi.

Yagize ati: “…baranyegera [abajura] bati ko ari wowe abarimu baha urufunguzo rwa atelier kandi tukaba dushaka kwibamo ibikoresho ngo tuzakore akazi, wadufashije tukazinjiramo tukifatiramo ibikoresho ko abarimu batazabimenya? bati nujya gutaha uzafunge nabi, noneho tuzaze dufatemo ibyo dushaka, koko mfunga nabi baraza barabyiba, bucyeye babaza uwabikoze ndaruca ndarumira!”

Muri iki kiganiro hari n’ahandi yageze avuga iby’ukuntu buriya ngo gukopera aribyo byamuhaga amanota kuko ngo yari umuswa uri hanyuma y’abandi, byagera ku isomo y’imibare bigahumira ku mirari kuko ngo yakorerwaga n’abandi akabeshya ko ari we wabyikoreye.

Ubujura Nahimana yiyemereye bwibuke benshi kandi ko mbere yo kujya kwangara i Burayi yasize acucuye miliyoni amagana Paruwasi ya Muyange yakoreragamo yari yarabikije mu kigo cy’imari cya ‘ASOFI Sangwa’.

Ibi nabyo nta gushidikanya ko bigaragaza ko iki kivume kuva cyera cyari kidashobotse, kigahora cyumva kitagera ku bintu cyabikoreye.

Soma kandi : “Padiri” Nahimana byongeye kujagura, yerura urwo akunda ingutiya!

Ni inshingano za buri Munyarwanda aho ari hose kwamagana iyi ngirwa-mupadiri ubu yiyita “umunyapolitike” kuko ikoze mu turemangingo tw’ubutekamutwe n’amacakubiri.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading