Umujenosideri Gahunde n’inkotsa Kasinge bazarimbukana na FDLR bakomeje gutagatifuza
Umujenosideri kabombo Chaste Gahunde hamwe n’umuhezanguni Nadine Kasinge, bose bihishe hanze y’u Rwanda, bongeye kwerura ko bateze amakiriro k’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu ngirwa-politike biyita ko bakora.
Ni nyuma y’uko aba bombi bahuriye ku muzindaro wa YouTube maze mu ipfunwe n’ikimwaro kinshi bamara umwanya munini batega iminsi ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.
Muri ubwo busutwa, Gahunde na Kasinge wigize umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe zamugize imfubyi,bari bigize abasesenguzi ku ntambara yo gusubiranamo y’Abanye-Congo.
Aba rero bafashe ibyaha ndengakamere bikorwa n’Interahamwe za FDLR babitwerera ubuyobozi b’u Rwanda, nyamara ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko kwica Abanye-Congo ni umugambi bizwi neza ko ari uw’umunyagitugu Tshisekedi na FDLR atera inkunga.
“Ibisa birasabirana”,ukurikije amahomvu yavuzwe n’izi nkozi z’ibibi, uhita ubona neza ko ibyo barimo ari ukurwana no kugerageza gutagatifuza inkoramaraso zo mu mutwe w’Iterabwoba wa FDLR kuko ni zo ziza ku isonga mu bwicanyi bubera muri Congo.
Kuba Gahunde ari umujenosideri wahamijwe n’urukiko gacaca rw’aho akomoka mu cyahoze ari komini Mabanza ubu ni muri Karongi ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bisobanura ko ko aba arwana ku bajenosideri bagenzi be.
Gusa ibyo ni ukwishuka gukomeye kuko uko byagenda kose bazaryozwa amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi bamennye.
Nta kabuza ko Gahunde na Kasinge bazarimbukana na FDLR bakomeje gutagatifuza kuko uko biri kose uyu mutwe w’ibyihebe n’abajenosideri uzatsindwa burundu.
Ndayambaje Marc