Impuruza ku macakubiri akomoje kubibwa n’abambari ba Ndayishimiye na Tshisekedi
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ubutumwa buhembera amacakubiri ashingiye kw’ivanguramoko mu Mujyi wa Uvira bigizwemo uruhare n’abambari ba Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye.
Nk’urugero, interahamwe za Wazelendo ziherutse gutangaza ko “umuhutu wo mu Burundi” ari we munyamahanga rukumbi wemerewe kuba muri Uvira, ko abanda bazajya bafatirwamo bazajya bicwa.
Izo nterahamwe zagize ziti :”Umunyamahanga wese tuzabona muri Uvira agomba kutwereka ibyangombwa bye. Waba ukomoka muri Tanzaniya, mu Bushinwa, mu Burundi ariko atari Abarundi bose; Abarundi b’Abahutu nta kibazo dufitanye nabo. Niba uri Umurundi w’umuhutu, uhawe ikaze muri Uvira ni iwanyu!”
Mu by’ukuri ibyo guha ikaze Ndayishimiye muri Uvira si icyemezo cya Wazalendo, ahubwo basohoje ubutumwa bwa sebuja Tshisekedi dore ko Ndayishimiye yamaze gushimuta Uvira aho muri bwa bufatanye bwe busanzwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’aya mabandi Wazalendo bawukoresha mu kwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iri tsinda riheruka kugaba ibitero ku baturage bo mu duce twa Kibati, Kasopo muri Walikale ndetse na Bibwe, Hembe na Ruhinzi ho muri Masisi.
Ibi bitero ndetse n’ibindi byose bikaba bitegurwa ndetse bigashyirwa mu bikorwa hifashishijwe ikibuga cy’indege cya Bujumbura ndetse n’umujyi wa Uvira.
Soma kandi: Nyuma y’ihambirizwa ry’abacanshuro na SAMIDRC, na Sendagara “Gen Neva” ntarenzwe ingohe!
Ingabo z’u Burundi ziri muri Uvira zirarenga ibihumbi 15000 kandi ntituvuze za nterahamwe za Ndayishimiye bita Imbonerakure.
Biraro Erneste