Interahamwe n’ibigarasha mu kwimyiza imoso nyuma y’uko u Rwanda rukuriwe ingofero kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare
Byatangiye abanzi b’u Rwanda barangajwe imibere n’interahamwe, abajenosideri ndetse n’ibigarasha barwanya ko rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho ruyakiriye ntibagohetse kuko bakomeje kuretega iminsi none iyi shampiyona irangiye u Rwanda rukuriwe ingofero!
Mu Cyumweru iri rushanwa ryamaze ryerekanye ukuri kuvuguruza ubusutwa bw’aba banzi b’u Rwanda bahora bihishe kubera gutinya ko hari uwabaca iryera kubera ibyaha bitandukanye by’ubugome bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Abakurikiranye iri irushanwa imbonankubone, abarikurikiye bakoresheje ikoranabuhanga, abafana baturutse hirya no hino ku Isi ndetse n’ubuyobozi bwa UCI ubwabwo bagaragaje ko u Rwanda rwateguye neza iki gikorwa ku rwego rutangaje.
Ibyishimo by’abarebye iri rushanwa, n’umutekano uhamye wagaragaye hose ni byo byambitse ubusa izi nyangabirama.
U Rwanda rwerekanye ko ari igihugu gihagaze neza mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga. Abakinnyi ubwabo banashimye uburyo u Rwanda rwakiriye amarushanwa, bakunda ubwiza bwarwo, ubunyamwuga bw’abateguye icyo gikorwa, n’ibyishimo bakirijwe.
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yagaragaje ko imitegurire myiza y’u Rwanda ishobora kuzatuma ruhabwa andi masiganwa akomeye nka Shampiyona y’Isi y’Amagare akinirwa mu misozi izwi nka ‘Mountain Bike’.
Lappartient avuga kandi ko “u Rwanda rufite burikimwe cyo kuyakira kubera ko Iyo wakiriye Shampiyona y’Isi yo mu muhanda uba wanashobora ibindi byose.”
Yanavuze ko mu “Rwanda ari heza hatekanye kandi abantu ba hano batanga ikaze, barishimye”. Anongeraho ko yakunze amashusho agaragaza abakinnyi bari gusabana n’abaturage na bo bari ku magare mu mirimo yabo itandukanye.
Ibyo byose byanyomoje ibinyoma by’interahamwe n’ibigarasha mu kanya nk’ako guhumbya nuko bacika ururondogoro, bicwa n’agahinda ari nako bakomeza gusakuza ubusa ariko byose n’ubundi bifata ubusa.
Mukobwajana Linda