Abibwira ko u Rwanda rushobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR itaratsinsurwa musubize amerwe mu isaho!
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni,Martin Ngoga, yahamije ko mu gihe cyose inkoramaraso zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR zikiri ku butaka bwa Congo, u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Ibi Ambasaderi Ngoga yabitangaje kuri uyu wa30 Nzeri 2025 ubwo yagezaga ijambo ku bagize akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano.
Yagize ati: Ati “Byatubayeho rimwe mu 1994, ubwo twemeraga inama z’Abanyamadini batubwira kwihisha mu nsengero, twicwa nk’inka, ntabwo bizongera kubaho. FDLR ni Abanyarwanda, kandi mu Rwanda niho bakwiriye kuba bari, ibi ni nabyo dusaba RDC gukora.”
Yunzemo ati:“FDLR iri muri FARDC kandi birazwi ndetse biri no muri raporo yanyu, FDLR ifashwa na Guverinoma ya RDC biri muri raporo yanyu, MONUSCO ikorana n’igisirikare cya RDC kandi izi neza ko FDLR iri muri iki gisirikare.”
Ambasaderi Ngoga yakuriye inzira ku murima abagize akanama k’umutekano ka Loni ko u Rwanda rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu gihe cyose FDLR ikivuna umuheha ikongezwa undi n’ubutegetsi bw’umunyagitugu Tshisekedi.
Soma kandi : Uwahoze muri FDLR yagaragaje umubano w’akadasohoka uri hagati ya FDLR, FARDC na MONUSCO
Ubu u Rwanda rwubatse umutekano utajegajega ku butaka,mu kirere mu mazi n’ahandi hose abanzi b’u Rwanda badatekereza, abatekereza kuruhungabanyiriza ubusugire basubize amerwe mu isaho.
Ndayambaje Marc