12-09-2026

Uwahoze muri FDLR yagaragaje umubano w’akadasohoka uri hagati ya FDLR, FARDC na MONUSCO

0

“Maj.” Ndayambaje Gilbert wahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR yatangaje ko kuba ugifite imbaraga biterwa n’ubufasha bukomeye uhabwa n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Congo (MONUSCO).

Ndayambaje uri mu barwanyi ba FDLR baherutse koherezwa mu Rwanda n’umutwe wa M23 nyuma yo kubafata mpiri bari kurwana ku ruhande rwa FARDC, yatangaje ibyo mu kiganiro yahaye ikinyamakuru The New Times.

Ati: “Tshisekedi nawe yahaye imbaraga imikoranire na FDLR, FARDC na FDLR ni bamwe bafatanya muri byose, nk’ubu mu ntambara ya M23 na Congo usanga FDLR ifitemo uruhare runini, hari amasezerano abayobozi bayo bafitanye na guverinoma.”

Yakomeje agira ati: “MONUSCO nayo ni uko kuko bakorana inama n’abayobozi ba FDLR, iyo MONUSCO yabaga iri kwamaganwa cyane yahaga ibikoresho byinshi FDLR na FARDC birimo n’ibiribwa”

Soma kandi : MONUSCO ikomeje guteshuka ku nshingano zayo zo kubungabunga amahoro muri Congo

Kuba FDLR igishyigikiwe bikomeye na MONUSCO ni imbogamizi ku mahoro kandi ari yo Umuryango w’Abibumbye witwa ko uri kugarura muri Congo ni mu gihe ubutumwa bw’uyu muryango bumaze gushorwamo akayabo k’amadolari arenga miliyari 40.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading