Umurwanafirimbi Musabyimana ntagire uwo arangaza!
Musabyimana Gaspard, intagondwa y’interahamwe imaze igihe ibundabunda mu Bubiligi, kuri iyi nshuro yirashe mu kirenge yerurira abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga ko idasiramuye (soma: umurwanafirimbi), ndetse ko itazi ibyiza byo gusiramurwa.
Ni nyuma y’uko uyu muhezanguni yifashe mu bujiji ndengakamere akajya ku muzindaro we wa YouTube maze agahuragura amagambo agamije kwangisha abagabo kuruhura abagore babo binyuze muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Interahamwe Musabyimana kandi yagumuye abagore ku kwitabira gahunda Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho igamije kubarinda kanseri y’inkondo y’umura; imvugo zeruye neza ko ahubwo uyu muhezanguni yanga Abanyarwanda, nta n’ikiza abifuriza.
Gusa uyu muhezanguni yataga inyuma ya Huye cyane ko Abanyarwanda bakomeje gusongongera ibyiza bya gahunda arwanya; ibintu bishimangirwa n’imibare idasiba kwiyongera y’abagobo baboneza urubyaro ku bushake mu buryo buzwinka ‘vasectomy’ n’abagore bitabira gahunda yo kwikingiza no kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura.
Mu butindi bwasaritse Musabyimana yihandagaje avuga ko kuba Leta ishishikariza Abanyarwanda kwitabira ziriya gahunda zigamije ineza yabo, ibiterwa n’uko “ifite
Umugambi mubisha wo gukona abagabo no gukuramo nyababyeyi abagore”.
Ni imvugo yatumye abumvise ayo manjwe bemeza ko Musabyimana ari igisimba kitagira umutima.
Uyu muhezanguni ibi binyoma bye abivuga abihuza na gahunda za Leta zitandukanye zirimo izo gushishikariza abagabo kwisiramuza nk’uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA kuko bibafasha kugabanya ibyago byo kwandura 60% mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Kwisiramuza kandi bigabanya ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda dore ko byongerera isuku uwabikoze ndetse.
Ni mu gihe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura arwanya rwo ari ubwirinziv bukomeye bukomeje gufasha Abanyarwandakazi by’umwihariko mu kubarinda iyo kanseri ubundi yica ku bwinshi abaturage b’ibindi bihugu.
Icyo uyu Musaza ushaje wanduranya akwiye kumenya ni uko u Rwanda rudateze gukura mu rujye muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda harimo iz’ubuzima bw’imyororokere n’izindi.
Dore nk’ubu u Rwanda nicyo gihugu cyonine muri Afurika cyamaze kugera ku ntegoya Loni ya 95-95-95 mu kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Virusi itera SIDA.
Iyo mibare isobanuye ko ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by’abafite virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Umuhezanguni Musabyimana akwiye kumenya ko buri Munyarwanda wese azi ukuri ku buyobozi bwe ndetse n’uko yitabwaho kandi ko ibinyoma bye bimuviramo kugaragara nk’injiji itekereza macuri.
Mukobwajana Linda