RDF yarwaje umutwe interahamwe n’ibigarasha
Interahamwe n’ibigarasha bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bavuga amanjwe nyuma y’uko u Rwanda rwungutse abasirikare bashya 1029 bo ku ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’.
Mu babimburiye abandi kubunza amagambo, ni umuhezanguni Musabyimana Gaspard usanzwe ari umumotsi wa FDU-Inkingi agatsiko gahuriza hamwe Interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi.
Uyu muhezanguni yagiye ku muzindaro we rutwitsi wa YouTube asanzwe anyuzaho uburozi bwe bugamije gusiga icyasha u Rwanda maze abeshya abamukurikira buhumyi ko u Rwanda “ni igihugu kiri mu ntambara.”
Uyu musaza mu byukuri utunzwe no gusebya u Rwanda ibyo yanabivuze anashyiramo abana ba Perezida Kagame ngo arakora ingirwabusesenguzi y’impamvu bari mu ngabo z’u Rwanda.
Ibyo byatumye ahabwa urw’amenyo karahava abazwa niba bo batari Abanyarwanda ku buryo batemerewe gukorera igihugu cyabo.
Kuba uyu muhezanguni yakwibaza ndetse akanaterwa inkeke n’abana b’ u rwanda binjira mu ngabo z’u Rwanda ntakindi kibitera uretse igihunga n’ubwoba bwinshi we n’izindi nterahamwe bafite bitewe nuko bahora bifuriza u Rwanda inabi.
Ibyo banikora bashyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR warahiye ko uzatera u Rwanda ugakuraho ubuyobozi bwarwo rero kuba igisirikare cy’u Rwanda gikomeza kuzamura ubunyamwuga, abanyarwanda bifuza kukibamo kuko batewe ishema nacyo ni ikintu gihangayikishije cyane izi nyangabirama.
U Rwanda rufite uburenganzira bwuzuye bwo kubaka igisirikare gikomeye cya kinyamwuga, kurinda umutekano w’Abanyarwanda, ubusugire, dore ko abanzi barwo bahora bashyize imbere kurubona rwarohamye rugasibagana ku ikarita y’Isi, ibintu bitazigera bibakundira.
Interahamwe n’abajenosideri uyu Musabyimana avugira, bakwiye kumenya ko ibibi bifuriza u Rwanda ari bo bizagaruka.
Mukobwajana Linda