10-06-2026

Burundi: Ibura ry’igitoro n’umuyagankuba rikomeje kubera abaturage umugogoro

0

Abarundi batuye mu mijyi ya Bujumbura na Gitega bararira ayo kwarika k’ubw’imibereho yabo ikomeje kuba mibi kubera ibura ry’igitoro bahanganye naryo kuva Ndayishimiye Evariste yafata ubutegetsi mu myaka itanu ishize.

Umwe muri abo baturage aherutse kubwira itangazamakuru ati:”Nta muyaga nkuba (amashanyarazi), nta gitoro ubuzima busa nk’aho bwahagaze. Nkatwe dusanzwe dutunzwe no gushabika dukora ubucuruzi, ibura ry’igitoro ryatubereye imbogamizi ikomeye cyane.”

Si ku bakora ubucuruzi gusa ibura ry’igitoro rigiraho ingaruka zikomeye kuko no mu mashuri bararira ayo kwarika. Bamwe mu banyeshuri bo muri za kaminuza batanga ubuhamya bw’ukuntu batakibasha no gusubiramo amasomo yabo kubera icyo kibazo cy’ibura ry’umuriro.

Amakuru MY250TV ikesha amasooko yayo i Burundi aremeza ko hirya no hino mu mavuriro mu Burundi hakomeje kugaragara abarwayi bapfa bazize kubura umwuka bongererwaga n’imashini kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryugarije icyo gihugu.

Abaganga bo bahishura ko ubu ahenshi mu mavuriro atandukanye mu Burundi bafashe icyemezo cyo kutongera kwakira ababyeyi baje kubyara, icyemezo kigayitse mu gihugu cyitwa ko gifite ubuyobozi bwakabaye bufata iya mbere mu gushaka ibisubizo.

Igiteye agahinda kurushaho ni uburyo Gen Neva n’agatsiko ke k’aba DD bafatanyije kuyobora u Burundi birirwa bikomanga mu gatuza bavuga ko u Burundi ari igihugu gitemba amata n’ubuki, bavuga ko ari Edeni.

Nta kaga katazagwira Abarundi mu gihe bakiyobowe n’umunyagitugu Gen Neva wafashe ubutegetsi agambiriye inyungu ze bwite.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading