Kirogorogo “Gen Neva” mu kwihimura ku bahunze ingoma mpotozi ye
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste uzwi ku mazina arimo Kirogorogo, Sendagara, Gen Neva n’andi akomeje guhonyora uburenganzira bw’Abarundi bigeze guhunga ingoma mpotozi ye ariko bakaza gutahuka nyuma y’uko abijeje ibitangaza bidahari.
Nk’urugero, kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ubuyobozi bwa CNDD-FDD mu ntara ya Butanyerera bwahaye imbonerakure itegeko ryo gukora amarondo no gufata uwo ari we wese bazi cyangwa se bakeka watahutse aturutse mu bihugu byo mu karere.
Ubu bugambanyi bwa CNDD-FDD bunozwa biciye mu nama zikorerwa mu bwihisho cyane ko zikorwa amasaha y’igicuku.
Uretse kuba iyi ntara ihana urubibi n’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye ubwe yirirwa ashishikariza Abarundi kurufata nk’umwanzi wabo.
Ni ibikorwa abaturage bo muri iriya ntara banavuga ko bikomeje kubatera ubwoba, bakerura ko byaba n’urwaho rwo kugirira nabi abo Leta ya Neva itifuriza ineza, ibikorwa isanzwe ikoreshamo urubyiruko rw’imbonerakure.
Si mu Burundi gusa Abarundi bari kwibasirwa n’iyi Leta mpotozi y’aba DD dore ko n’abakijije amagara yabo babarizwa mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu karere batabarebera izuba.
Mu minsi mike ishize nibwo humvikanye impuruza y’abaherereye mu nkambi z’impunzi za Nduta na Nyarugusu muri Tanzaniya bavuga uburyo bafungiwe insengero n’amashuri byose bigamije kubananiza ngo batahanwe iwabo ku ngufu.
Icyemezo bivugwa ko cyashyizwe mu bikorwa bisabwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye nk’uko amakuru yizewe aturuka muri izo mpunzi abivuga.
Kuri Ndayishimiye, yari akwiye guterwa isoni no kuba ahatira Abarundi gutahuka nyamara impamvu yatumye bahunga ntaho yagiye.
Gukomeza kubibasira bya hato na hato byo ni igihamya cy’ubutegetsi budashoboye, bwubakiye ku rwango n’iterabwoba.
Biraro Erneste