Ibigarasha byongeye gubitwa n’inkuba itagira amazi!
Mu gihe ibigarasha bikiri mu kimwaro cyo kuba u Rwanda ruherutse kwandika amateka yo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare, kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025 byashegeshwe n’indi nkuru ishimangira ubushongore n’ubukaka by’u Rwanda.
Ni inkuru y’uburyo Madamu Jeannette Kagame yagenewe igihembo n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abaganga b’inzobere bita ku Buzima bw’Abagore (FIGO) kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima bw’abagore n’ubw’umwana w’umukobwa, igihembo cyatangiwe muri Afurika y’epfo.
Iyi nkuru yavugishije amangambure ibigarasha byiyomoye ku mutwe w’iterabwoba wa RNC birangajwe imbere na rwabuzisoni Jean Paul Turayishimye n’inkotsa Gwiza Thabita.
Turayishimye n’umusambane we Gwiza birukiye ku muzindaro wa YouTube maze mu kwikura mu kimwaro batangira kujora kiriya gihembo ari nako bagihuza n’ingirwa-politike biyita ko bakora.
Gusa ibyo bavugaga byose babiterwaga n’ipfunwe ryo kuba badasiba gukwiza amazimwe n’ubusutwa, bibwira ko bereka amahanga ko u Rwanda “rufite ubuyobozi bubi” ariko amahanga akabima amatwi akabereka ko imiyoborere u Rwanda rufite uyu munsi ari ndashyigikirwa.
Nk’urugero, ibi bigarasha byitambitse ko u Rwanda rwakira inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu mwaka wa 2022, barwanya ko u Rwanda rwakira inteko rusange ya 73 ya FIFA mu mwaka wa 2023, barwanye ko rwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, ariko byose byabaye UBUSA!
Soma kandi: Ikigarasha Turayishimye Jean Paul asaziye mu bujajwa n’ubusutwa
Ibigarasha n’abandi bahisemo kubunza amagambo yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bararushywa n’ubusa kuko umuvuduko u Rwanda ruriho ntiruteze guhagarikwa n’amanjwe yabo.
Ndayambaje Marc