07-05-2026

FDU-Inkingi nireke kwiriza ay’ingona ngo iratabariza uwo yashoye mu bikorwa by’iterabwoba

0

Agatsiko k’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri ka FDU-Inkingi gakuriwe na Ingabire Victoire gakomeje kubeshya ko hari umwambari wako umaze imyaka 7 “aburiwe irengero” mu gihe nyamara bizwi neza ko kamwohereje mu mitwe y’iterabwoba.

Kuri uyu wa Gatatu ku itariki ya 08 ukwakira 2025, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inyandiko irimo gucanganyikirwa kw’izi nterahamwe zivuga ko ziri gutabariza uwitwa Twagirimana Boniface zita ko “yaburiwe irengero”, aho zimwegeka kuri Leta y’u Rwanda.

Amakuru mpamo azwi yerekereye uyu Twagirimana ni ay’uko yatorotse gereza ya Mpanga i Nyanza maze akajya kwiyunga ku nyeshyamba za RUD-Urunana zisanzwe zikorana bya hafi n’agatsiko ka FDU-Inkingi mu migambi yo guhungabanya u Rwanda.

Si uyu gusa aka gatsiko gakunze kubeshya ko yaburiwe irengero kuko hari n’abandi benshi bahoze muri ako gatsiko ariko boherejwe na nyirabuja Ingabire Victoire Umuhoza hanze y’u Rwanda maze abandi akabohereza mu mashyamba ya Congo gutera ingabo mu bitugu umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi iwushamikiyeho.

 Soma kandi : Amashirakinyoma ku bantu Ingabire Victoire avuga ko “baburiwe irengero” nyuma yo “gushimutwa”

Muri macye, nta Munyarwada ukwiye kurangazwa n’iyo nyandiko y’igicupuri, ahubwo uyibona wese yamaganire kure ako gatsiko ndetse anakabaze impamvu kohereza mu bikorwa by’iterabwoba umwambari wako karangiza kakamubaza leta y’u Rwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading