08-04-2026

Rubunzamurizo Kambanda wa RNC yasizoye mu gutagatifuza sebuja Tshisekedi, gusa aravomera mu kiva!

0

Umusambanyi karahabutaka Charles Kambanda ubarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC yabuze yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma y’uko sebuja Tshisekedi agaragaye mu ruhando mpuzamaha atakambira u Rwanda ngo rumufashe gukemura ikibazo cy’umutekano mucye yateje mu gihugu cye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yavugiye ayo magambo mu nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi yigaga ku bufatanye bw’u Burayi na Afurika.

Ubusabe bw’uyu munyagitugu ntibwabuhaye agaciro, impamvu yatumye uyu muhezanguni Kambanda asanga nta handi yatura agahinda ke uretse kwifashisha umuzindaro rutwitsi w’ikigarasha Turayishimye Jean Paul bahuriye ku rwango banga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Ibyo byatumye abo biha kuvuganira sebujaTshisekedi, bavuga ko ko kuba ibyo yasabye u Rwanda bitarahawe agaciro “ni igihombo kinini”.
 
Amwe mu manjwe Kambanda yashingiyeho arimo ko ngo Tshisekedi ubu afite intwaro nyinshi kandi zikomeye yahawe, ko “afite igisirikare gikomeye” ndetse ko ubu ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye ku Isi  bityo ngo Perezida Kagame “yakabaye yaremeye ibiganiro kugira ngo atazagabwaho ibitero”.
 
Rubunzamurizo Kambanda yakwiye kubanza kwibuka neza ko aya ari ya manjwe Tshisekedi avugira yakoresheje ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Congo, avuga ko gutera u Rwanda bitazanamusaba ko yohereza ingabo ku butaka.
 
Mu yandi manjwe yashingiyeho na Kambanda ni uko ngo iyo Perezida Kagame yemera kuganira na Tshisekedi, byari kuba impamvu yari gutuma ibihano byafatiwe u Rwanda bikurwaho na bimwe mu bihugu byabifashe ndetse bigatuma ibyo bihugu bigabanya igitutu bimushyiraho 
 
Mbere yo gutangaza aya mahomvu, Kambanda yakabaye abaza Tshisekedi umusaruro wavuye mu ngendo amaze imyaka akora zigamije gusabira u Rwanda ibihano, imisoro  y’Abanye-Congo ikomeje gutikirira muri ubwo bukangurambaga bupfuye.

Hejuru y’ibi, akwiye no gusoma amakuru ndetse akamenya icyo abantu batandukanye bavuga ku rwego rw’iterambere ry’ibi bihugu byombi  Congo n’u Rwanda kuko byamufasha kureka kwirirwa yisebya ku mbuga nkoranyambaga.


Soma kandi:‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC mu bindi bihuha bidafite umutwe n’ikibuno


Kambanda na RNC abarizwamo bahora bashakashaka icyahungabanya ubusugire bw’u Rwanda ndetse umwe mu mujyo bahisemo ni ukwihoma kuri Tshisekedi bakeka ko azabakorera ibyabananiye.
 
Gusa yaba we cyangwa se abo akomeje kwihomaho, inzozi bafite ntizizigera ziba impamo cyane ko uwabatsinze ntaho yagiye!
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *