06-04-2026

Ibyo FDLR yigira byose n’ikinamico ikinana na sebuja Tshisekdi ntibizayibuza gutsinsurwa

0

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasohoye itangazo uta ibitabapfu nyuma y’uko hakomeje kwigwa uburyo uyu mutwe watsinsurwa cyane ko uza ku isonga ry’ibihungabanya ituze n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu bika cyose by’iryo tangazo interahamwe n’abajenosideri bo muri uyu mutwe basohoye mu ntangiriro z’iki cyumweru, hagaragaramo amaganya no gucanganyukirwa, hari aho aba banyabyaha ruharwa bashinja ingabo z’u Rwanda “kubangamira” icyo bise “urugendo rwo kwimura abasirikare n’abasivili” babo.

Ni mu gihe nyamara ibyihebe bya FDLR ari byo bikomeje kwitambika umugambi wo gucyura Abanyarwanda bacyurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ku bufatanye n’Umutwe w’Abanye-Congo wa AFC/M23, bimaze igihe byarafashe  bugwate, naho guhangara kuvuga ingabo z’u Rwanda muri iri tangazo ni uguta ibitabapfu no kuyobya uburari.

Soma kandi: FDLR yagabye ibitero 21 k’u Rwanda mu myaka 31 ishize

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR nuhame hamwe uhondwe, nta kindi kiwukwiye kuko abakiwubarizwamo barinangiye, bityo rero guta ibitabapfu kwawo ntacyo biwufasha.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *