Interahamwe, interamwete n’imiyugiri mu kwikinisha ngo barashaka gufunguza IVU!
Interahamwe n’abajenosideri, ababakomokaho ndetse n’abambari babo bongeye gushimangira ko ari ingunguru zuzuye ubusa ubwo bari mu gikorwa cy’ubusazi bise “Ingabire Day” kigamije gutagatifuza umuhezanguni Ingabire Umuhoza Victoire, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo byabaye kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 25 Ukwakira 2025, ubwo izi nyangabirama zateraniraga i Buruseli mu Bubiligi aho zivuna umuheha zikongezwa undi.
Mu busanzwe iki gikorwa gitegurwa n’ihuriro ry’interamwete zibumbiye mu cyitwa RIFDP – IWNDP rifatanyije n’abagabo babo ndetse n’abana babo bibumbiye muri FDU inkingi na Jambo ASBL.
Mu bavuzwe amanjwe harimo umuhungu wa Ingabire, Amahirwa Remy, Umuhezanguni Norman Sinamenye Ishimwe wari uhagarariye imiyugiri ya Jambo ASBL, Placide Kayumba, umuhungu w’interahamwe kabombo Dominique Ntawukuriryayo, akaba ari Perezida wa FDU-Inkingi ndetse n’izindi mburamukoro.
Mu mafuti bose bahuriyeho arimo kwikirigita bagaseka, ko bagiye gushyira igitutu ku mahanga ngo “Perezida Kagame abazwe ibyaha bye”.
Izi nyangabirama zishuka ko igihe cyazo cyo “kuyobora u Rwanda kigeze”, zimaze imyaka n’imyaniko zibivuga ariko nta na kimwe zigeze zigeraho ahubwo bo ubwazo zirirwa zishwana, ari nako zicikamo ibice bitewe n’uko nta kintu zifite kizima cy’ukuri zirwanira uretse amatiku.
Ikindi cyaranze iki gikorwa ni ugutagatifuza umuhezanguni w’umugome Ingabire habeshywa ko “afungiwe gutanga ibitekerezo bye no kutavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, azira ubusa bityo akwiye gufungurwa.”
Ingabire afunzwe azira ibyaha yakoze azi bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda.
Akurikiranyweho kandi gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.
Ingabire Day kandi izwiho guhemba interahamwe n’undi wese wamaramaje mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba banzi b’u Rwanda bakwiye kumenya ko umuhezanguni Ingabire bafata nk’ “umucunguzi” wabo atazigera afungurwa atabajijwe ibyaha bye kubera ko ni Umunyarwanda nk’abandi utari hejuru y’amategeko, urusaku rwabo ntacyo ruzatanga.
Mukobwajana Linda