Sendagara “Gen Neva” n’umugore we “Madamu Gucci” mu kurindagiza Abarundi hejuru y’igitoro
Ikigo gishinzwe iby’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi (SOPEBU) kiri mu kwaha kw’umugore wa Perezida Ndayishimiye hamwe n’uyu mutegetsi badukanye imikino yo kujijisha Abarundi ku kibazo cy’ibura ry’igitoro gikomeje kuba ingutu muri icyo gihugu.
Itangazo SOPEBU yasohoye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025 yamenyesheje Abarundi ingengabihe y’uburyo bagomba kujya gusaranganya intica ntikize y’igitoro bakurikije imibare iri kuri puraki [number plates] z’ibinyabiziga byabo, aho umuntu yemerewe kunywesha inshuro imwe gusa mu cyumweru cyose.
Ni itangazo ryasohotse nyuma y’iminsi itatu yonyine Perezida Ndayishimiye amwariwe imbere y’abaturage bo muri komini Bugendana ababwira ko ikigo SOPEBU gifite “igitoro cy’umuseseka”.
Aho i Bugendana kandi ntiyanatewe isoni no kwegeka amakosa ye kuri ba nyagupfa b’Abarundi batunze za sitasiyo kuba aribo banze kujya kurangura icyo gitoro ngo bakigeze ku abagikeneye.
Yaba Umurundi cyangwa se undi wese wakwumva uku kwitana ba mwana hagati ya Ndayishimiye na SOPEBU bizwi neza ko iri mu maboko y’umugore we Ndayubaha Angeline, yakwibaza amaherezo y’aka gakino bakomeje gukina Abarundi.
Mu kwereka uyu mutegetsi wabo Neva ko akwiye kureka kwirirwa abakinisha, Abarundi bagaruka ku nshuro amaze kubizeza ibitangaza nyamara bagategereza amaso agaherera mu kirere.
Bahera mu 2022 ubwo yitangarizaga ko ikibazo cy’igitoro agifite mu biganza bye ndetse ko kitazongera kubura.
Bamwibutsa ibyo yongeye kubatangariza mu 2023 abemerera ko yavumbuye aho igitoro gituruka, ko kitazongera guhenda ndetse ko hari n’ubwato bwuzuye igitoro buri kuva mu gihugu cya Bahreïn.
Abantu ntibakwibagirwa amakuru yasakaye Isi yose avuga ku bwato bupakiye igitoro bwafatiriwe ku cyambu cya Dar Es-Salaam kuko Leta yanze kwishyura abakizanye ndetse n’imisoro yo ku cyambu rugeretse .Nyamara Ndayishimiye we yavugaga ko habuze amakamyo akigeza mu Burundi.
Mu mwaka ushize wa 2024, Ndayishimiye yongeye kumvikana yikoma umutegetsi ukomeye utazwi wo muri Leta ye wabujije ko igitoro cyo ku cyambu vya Dar-Es-Salaam gipakururwa.
Hagati ya Perezida Ndayishimiye na SOPEBU, ninde wo kwizerwa n’Abarundi?
Biraro Erneste