Ikihebe Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR u Rwanda yifuza ntarwo ateze kubona!
Ikihebe Musabyimana Gaspard, akaba umuhezanguni n’interahamwe ivugira agatsiko ka FDU-Inkingi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yongeye gushimangira ko ari umugome wifuriza Abanyarwanda kuguma mu bukene no kwigunga.
Ni nyuma y’uko iki cyihebe kihandagaje kikavuga ko Perezida Kagame “ingendo Perezida akora mu mahanga ntacyo zimariye Abanyarwanda ndetse ko abashoramari bashora imari mu Rwanda ziba ari inyungu bwite za Perezida Kagame”.
Uyu musaza mu by’ukuri usaziye ubusa n’ubugome bwinshi ibyo yabitangarije ku muzindaro rutwitsi asanzwe anyuzaho ibinyoma bye ku Rwanda.
Ikintu gikomeye Interahamwe zirengagiza ni uko muri izo ngendo za Perezida Kagame u Rwanda ruba ruhamya umubano n’amahanga nk’imwe mu nkingi za mwamba z’umuryango FPR-Inkotanyi na Guverinoma muri rusange.
Iyo uwo mubano uhamye ukanahura n’ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame bituma abashaka gushora imari bagirira icyizere u Rwanda bityo bakaza ku bwinshi.
Iryo shoramari rigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu gihe interahamwe nka Musabyimana zo ziba zifuza kubabona babayeho by’amaburakindi, mu bukene kugira ngo zibone icyo zururiraho zisiga icyasha Perezida Kagame.
Interahamwe n’ibigarasha kandi babazwa cyane no kubona u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bureberera Abanyarwanda buzi neza agaciro k’ishoramari ndetse n’uko abaturage baryungukiramo.
Ni mu gihe imari ishowe mu Rwanda irasora, igatanga akazi ku banyagihugu bityo bigatanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda.
Inyangabirama zihora zifuriza u Rwanda kudatera imbere zikifuza kubona Abanyarwanda ari abatindi nyakujya zikwiye kumenya ko zitazigera na rimwe zibibona mu gihe u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bwita ku baturage.
Mukobwajana Linda