15-05-2026

Wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa – Inama kuri Bicahaga wahindutse igikoresho cy’aba-DD

0

Umuhezanguni w’umugome Bicahaga Abdallah umaze igihe abuyera mu Burundi aho yigize impunzi, yongeye kumvikana ahimba ibinyoma byuzuye amatiku nk’umukoro yahawe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD bwamuhaye indaro.‎

Byari mu kiganiro uyu musaza usaziye mu bujajwa yagiriye ku muzindaro wa YouTube usanzwe uzwiho gutambutsa icengezamatwara ry’umunyagitugu udashinga utegeka u Burundi, Ndayishimiye Evariste.‎

Muri icyo kiganiro kitari gifite umutwe n’ikibuno, Bicahaga wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yumvikana akwiza ibihuha kuri FPR-Inkotanyi ko ari yo “yateguye jenoside mu Rwanda”, ndetse ko “yica Abatutsi, Abahutu n’Abatwa”.

Uyu muhezanguni w’umugome kandi yanumvikanye avuga ko “FPR nta muntu yigeze irokora”, ko abarokotse bose barokowe n’Abahutu.

Ibyo byose ni umugambi mubisha wa Bicahaga weruye na ba sebuja b’aba-DD wo gukomeza gukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushaka kugoreka amateka basiga icyasha FPR-Inkotanyi yahagaritse iyi Jenoside.

Mu kuri kuzwi kunafitiwe ibimenyetso ni uko FPR-Inkotanyi itigeze yica abantu ahubwo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyigerekaho ibyaha itakoze ni umuvuno w’interahamwe n’abazikomakaho, ibigarasha ndetse n’abahezanguni nka Bicahaga bahoramo ugamije gutagatifuza Interahamwe no gusibanganya ibyaha byazo bya Jenoside zakoreraga Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo guhagarika Jenoside FPR yahuje Abanyarwanda bongera kubana muri sosiyete batishishina, batagendera ku moko, ubu bose bari mu mugambi umwe wo kubaka igihugu cyabo.

Ikindi kintu cyatumye Bicahaga ahabwa urw’amenyo ni ukuntu yifashe akarira avuga ko ngo yababajwe n’amateka akicirwa, kandi mu byukuri icyababaje uyu muhezanguni ni uko FPR yahagaritse jenoside, ikubaka u Rwanda rwa buri wese by’umwihariko igakuraho politiki y’ingome ya parmehutu yumvaga ko azabonamo ijambo kugeza n’ubu agishimagiza.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko Abanyarwanda ndetse n’abazi neza u Rwanda Bazi ko FPR-Inkotanyi ashaka guharabika yakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rukaba ari intangarugero kuri buri wese ushaka kumenya icyo ubuyobozi bwiza ari cyo. 

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading